RUHAGOYACU.com

Ntibisanzwe: Umusifuzi yakubise umukinnyi umugeri, anamuha ikarita itukura (amashusho)

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa wahuje ikipe ya Nantes na Paris Saint-Germain kuri iki Cyumweru, umukinnyi wa Nantes; Diego Carlos yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubitwa umugeri n’umusifuzi w’umukino.

Uyu mukino warangiye Paris Saint-Germain yaburaga Neymar, itsinze igitego kimwe rukumbi cya Angel Di Maria mu gice cya mbere cy’umukino.

Di Maria na bagenzi be bishimira igitego rukumbi cyabonetse mu mukinoDi Maria na bagenzi be bishimira igitego rukumbi cyabonetse mu mukino

Mu minota y’inyongera y’umukino, umukinnyi wa Nantes; Diego Carlos yagonganye n’umusifuzi agwa hasi, undi na we ahaguruka amutera umugeri mbere yo kumuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, maze ajya hanze y’ikibuga.

Umusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanukaUmusifuzi yagonganye n’umukinnyi bisa nk’impanuka
Umusifuzi aragwa....Umusifuzi aragwa....

Umusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeriUmusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeri
Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)
Arasohoka.....Arasohoka.....

Reba uburyo umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri

Umuyobozi w’ikipe ya Nantes; Waldemar Kita yavuze ko umusifuzi Tony Chapron yagahanwe amezi atandatu kubera icyemezo afata ’ nk’amahano’ yafashe muri uyu mukino, yongeraho ko bisekeje nubwo atakwizera ko yabikoze ku bushake.

Kita aganira na Televiziyo y’abafaransa yavuze ko yakiriye ubutumwa makumyabiri bumubwira ko ibikozwe n’umusifuzi ari urwenya.

"Ndamutse mvuze byinsi, nahamagazwa muri komisiyo ishinzwe imyitwarire. Nta burenganzira dufite bwo kubivugaho."

Ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Nantes, bashyizeho amagambo y’umutoza wabo; Claudio Ranieri avuga uburyo ababajwe no kuba umukinnyi we azahagarikwa imikino itari hasi y’umwe kubera amakosa y’umusifuzi kandi yananze igitego batsinze muri uyu mukino, avuga ko hari habayeho kurarira.

Ranieri ntiyishimiye kwimwa igitego no guhabwa umutukuRanieri ntiyishimiye kwimwa igitego no guhabwa umutuku

Umunsi wa 20 muri Ligue 1 y’u Bufaransa

Ku Cyumweru

  • Saint-Etienne 2-0 Toulouse
  • Lyon 1-1 Angers
  • Nantes 0-1 Paris-Saint Germain

Kuwa Gatandatu

  • Rennes 0-3 Marseille
  • Caen 0-1 Lille
  • Dijon 1-1 Metz
  • Montpellier 0-0 AS Monaco
  • Nice 1-0 Amiens
  • Troyes 0-1 Bordeaux

Kuwa Gatanu

  • Strasbourg 0 - 2 Guingamp

PSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y'AbafaransaPSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y’Abafaransa

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru