RUHAGOYACU.com

PSG yandagaje Dijon ku bitego 8-0, Neymar atsindamo bine

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 1), ikipe ya Paris Saint-Germain yihereranye Dijon iyinyagira ibitego 8-0 birimo bine bya Neymar mu gihe Edinson Cavani yanganyaga ibitego na Zlatan Ibrahimovic.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye PSG iri imbere n’ibitego 4-0 birimo bibiri bya Angel Di Maria, igitego cya Cavani n’icya Neymar.

Neymar yatsinze ibindi bitego bibiri byakurikiye, yuzuza ibitego bitatu mu minota 31, mbere y’uko Kylian Mbappe atsinda igitego cya karindwi cya PSG, Neymar atsinda agashinguracumu kri penaliti.

Di Maria yatsinze muri uyu mukinoDi Maria yatsinze muri uyu mukino
Cavani yatsinze igitego cyamufashije kugeza ibitego 156 mu marushanwa yose akinira PSGCavani yatsinze igitego cyamufashije kugeza ibitego 156 mu marushanwa yose akinira PSG
Neymar atsinda coup-francNeymar atsinda coup-franc
Neymar yigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bineNeymar yigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bine
Mbappe yatsinze igitego cya 7Mbappe yatsinze igitego cya 7

Igitego Cavani yabonye muri uyu mukino cyamufashije kugeza ku bitego 156 bya Zlatan Ibrahimovic (2012- 2016) muri iyi kipe ku mwanya wa mbere w’abayitsindiye ibitego byinshi mu marushanwa yose.

Kuba Neymar yafashe penaliti ya nyuma, byatumye Cavani ataba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino ndetse abafana ntibabyishimiye, bavuza amafirimbi.

Abafana bifuzaga ko Cavani arara akuyeho agahigo ka ZlatanAbafana bifuzaga ko Cavani arara akuyeho agahigo ka Zlatan
Ariko Neymar ntiyamuhaye penaliti yabonetse ku munota wa 83Ariko Neymar ntiyamuhaye penaliti yabonetse ku munota wa 83

PSG ikomeje kuyobora shampiyona y’Ubufaransa n’ikinyuranyo cy’amanota 11 imbere ya Lyon ya kabiri, amakipe yombi azahura ku Cyumweru.

Iyi kipe iyoboye shampiyona yatsinze imikino yayo umunani iheruka, harimo n’iyo mu gikombe cy’igihugu, yinjizamo ibitego 31, itsindwa bitandatu mu gihe Dijon iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona yo itaratsinda na rimwe mu mikino ine iheruka.

Umunsi wa 21 muri Ligue 1

Kuwa Gatatu

  • Amiens 1-1 Montpellier
  • Angers 3-1 Troyes
  • Guingamp 0-2 Lyon
  • Lille 1-2 Rennes
  • Metz 3-0 Saint-Etienne
  • Toulouse 1-1 Nantes
  • Paris-Saint Germain 8-0 Dijon

Kuwa Kabiri

  • Bordeaux 0 - 2 Caen
  • Marseille 2 - 0 Strasbourg
  • Monaco 2 - 2 Nice

PSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y'AbafaransaPSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y’Abafaransa

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIYIGENA Thacien

    Kuya 19-01-2018 saa 05:48'

    NEYMAR ARIHARIRA%


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru