RUHAGOYACU.com

Wenger yagejeje ku gahigo ka Ferguson, Arsenal itsinda Crystal Palace bigoranye

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ibitego bibiri bya Alexis Sanchez n’icya Mustafi byafashije Arsenal gukura intsinzi y’ibitego 3-2 ku kibuga cya Crystal Palace mu mukino wa 810 ku mutoza Arsene Wenger wanganyaga imikino na Aelxis Ferguson wahoze atoza Manchester United.

Shkodran Mustafi yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino, ku munota wa 24, gusa iyi kipe yakomeje guhusha uburyo butandukanye iza kwishyurwa nyuma y’iminota ine bavuye kuruhuka ku gitego cyatsinzwe na Andros Townsend.

Mustafi yafunguye amazamu kuri Selhurst ParkMustafi yafunguye amazamu kuri Selhurst Park
Andros Towonsend ahoberwa na Zaha na Schlupp nyuma yo kwishyurira PalaceAndros Towonsend ahoberwa na Zaha na Schlupp nyuma yo kwishyurira Palace

Ibitego bibiri bya Alexis Sanchez mu minota ine, uhereye ku mupira yahawe na Alexandre Lacazette ku munota wa 62, n’undi mupira yahawe na Jack Wilshere byahesheje Arsenal kongera kuyobora umukino, ndetse itangira gukina ituje.

Nyuma yo gukora impinduka ku mpande zombi, James Tomkins yishyuriye Palace mu minota ya nyuma, ubwo haburaga iminota ibiri ngo isanzwe y’umukino irangire, ndetse iyi kipe ihusha ubundi buryo bwari kuyiha kunganya imbere ya Arsenal yabashije kwirwanaho mu minota ine yongeweho, maze icyura amanota atatu yayifashije kunganya amanota 37 na Tottenham ya gatanu, amanota 21 inyuma ya Manchester City ya mbere.

Sanchez yishimira igitego cye cya kabiri mu minota ineSanchez yishimira igitego cye cya kabiri mu minota ine

Uyu mukino ukaba wasize umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger amaze gutoza imikino 810 muri Premier League, aho ashyikiriye Sir Alexis Ferguson watoje Manchester United, ndetse aba batoza bombi bakaba barahanganye mu gihe cy’imyaka 17.

Muri iyi mikino 810, Wenger yatsinzemo 468, Ferguson atsindamo 528, Wenger anganya imikino 197 mu gihe Ferguson we yanganyijemo imikino 168, naho ku bikombe, Arsenal ya Wenger yatwaye ibikombe bitatu bya Premier League, Manchester United itozwa na Ferguson itwara ibikombe 13.

Arsene Wenger yatozaga umukino wa 810 muri Premier LeagueArsene Wenger yatozaga umukino wa 810 muri Premier League

CRYSTAL PALACE : Speroni; Kelly (Fosu-Mensah 80), Tomkins, Danny, Schlupp; Townsend, Cabaye (McArthur 53), Milivojevic, Loftus-Cheek (Sako 70); Zaha, Benteke.

Abasimbura batakoreshejwe: Hennessey, Van Aanholt, Puncheon, Riedwald.

ARSENAL: Cech; Chambers, Mustafi, Koscielny; Bellerin, Wilshere, Xhaka (Maitland-Niles), Kolasinac; Ozil, Sanchez; Lacazette (Coquelin 75).

Abasimbura batakoreshejwe: Ospina, Walcott, Holding, Iwobi, Welbeck.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru