RUHAGOYACU.com

AMAVUBI: Mu gihe amaso aheze mu kirere!

Umutima uratera ubwoba mu gihe ntegereje inkuru iva i Kayiro. Ntagushidikanya k’uburemere bw’icyemezo kigomba gufatirwa u Rwanda nyuma y’imikinishirize ya Daddy Birori (Etekiama Agiti Tady)kubera impamvu twese tuzi.

Ese ibi byo birasiga nkuru ki imusozi?

Nyuma y’ikizere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryagiriye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, hakubakwa ibibuga n’ikicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hagashingwa ishuri ry’abana biga gukina umupira mu mushinga w’ikitegererezo wakorewe hake ku isi; ariko kandi ishyirahamwe ry’umupira muri Afurika (CAF) rikaduha kwakira igikombe cy’ingimbi 2009 ku batarengeje imyaka 20, ndetse 2010 ku batarengeje imyaka 17 hanyuma 2016 ku bakuru bakinira mu bihugu byabo (CHAN), impungenge ni zose, ko u Rwanda rwahanirwa ubutiriganya… cyangwa se amahugu.

Harimo ababyishimira ahari ubwo!

Kereka utazi ko muri uyu mwanya turi guta ku kibazo cya Daddy Birori muri CAF, twari kuba duserukana ibigwi navuze hejuru, mu gahangana ku isoko ryo kwakira CAN 2017 itakibereye muri Libya. Imyitwarire y’u Rwanda mu myaka ishize, Haba mu kwakira ibikombe bitandukanye, umucyo mu kubitegura ndetse n’ubwiza bw’u Rwanda byari intwaro simusiga yo guhigika bimwe mu bihugu by’ibihangange muri ruhago bisanzwe bizwiho kutavugirwamo.

Gusa mu gihe u Rwanda ruraba ruhutajwe n’iki kibazo, ntakabuza amahirwe yacu yo guhagararana n’ibyamamare bya ruhago araba ayoyoka. Nsanga ari umwanya wo gutekereza impamvu ahanyuze ibigwi hanyuzwa ubugwari. Ndetse uyu akaba ari n’umwanya nyawo wo gufata ibyemezo bikarishye, byatuma nta cyakongera gushyira isura nziza y’igihugu mu kangaratete.

Kurimbura burundu ikibazo cy’umunyamahanga (cyane cyane uhindurirwa isura) byakagombye kuba mu byihutirwa haba mu makipe (clubs) cyangwa mu MAVUBI. Ariko bikajyana n’izindi ngeso zitari nke z’amahugu n’ubutiriganya bikomeje gutera amakimbirane muri shapiyona zacu. Biraboneka ko ubuyobozi mu mupira wacu busabwa gukarishya imikorere iboneye, ifite umurongo uzwi hakirindwa guhubuka no guhuzagurika, byo ntandaro yaka kaga.

Icyo ari cyo cyose gisohoka mu bisubizo bitegerejwe, cyakiranwe amaboko yombi ariko kitubere akanyafu gatuma twibuka ko turi umunyarwanda uzira umwanda.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru