RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Euro 2016: Ikipe y’Ubwongereza irahabwa amahirwe yo kwitwara neza. Ese bizaphira hehe? (ubushishozi)
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Iyi kipe isa nk’ikiri ku ibere, ikomeje kuvugisha benshi amangamvure. Uretse North Irland iri kukigereranyo cy’imyaka 25 n’amezi 6, Ubwongereza ni ikipe ya 2 mu makipe akinisha abakiri bato aho buhagaze ku kigereranyo cya 25 n’amezi 10. Imwe mu maturufu afatika m’umukino w’umupira w’amaguru ugezweho.

Ubwongereza 4-2-3-1: (izamu:Hart; myugariro:Walter,Cahill, Smalling, Rose; hagati: Alli,Dier; imbere:Lallana, Rooney, Sterling; rutahizamu:Kane.)

Abikinnyi nka John Stones w’imyaka 22 uturuka muri Everton, Dele Alli (20), Eric Dier (22), Hary Kane (22) bose baturuka muri Tottenham Hotspur, Raheem Sterling (21) uturuka muri Manchester City ndetse n’ikibondo Marcus Rashford (18) we uturuka muri Manchester United barangije gushimangira umwanya ubanza mu makipe y’ibigugu baturukamo. Ubuto bwabo burongera ubukana n’umunyaruko mu ikipe y’intare eshatu.

Ariko kandi, kuba Ubwongereza bukinisha Hary Kane nka rutahizamu umwe rukumbi si ibyo kwibazaho cyane, kuko bufite imbaraga mu busatirizi wabyemera utabyemera.

Kane niwe warangije shampiyona n’ibitego byinshi 25. Umusimbura we uzaba ushyusyha agatebe Jamie Vardy yarangije shampiyona n’ibitego 24.

Bamwe mu nkerebutsi za ruhago, basanga ariko bidahagije. Umutoza Roy Hodgson aracyarwana no gukoresha umuyoboro w’iburyo. Kuri ubu Lallana arasa nkaho ari we yiringiye, nyuma yo kuhagerageza Jamie Vardy. Gusa kandi, akomeje kw’ibaza niba atakoherezayo Rooney ngo abe ariwe ukemura ibyaho. Ibi bikaba bisa nko guhuzagurika.

K’urundi ruhande, m’umuyoboro w’ibumoso, Raheem Sterling ahagaze neza, cyane ko we yujuje ibikenewe: Umunyaruko, gucenga no kumenya icyo gukora mu gusoma umukino.

Mu bindi bibazo, Ubwongereza buhangayikishijwe n’uburambe bw’abakinnyi babwo. Uretse Wayne Rooney n’imikino 111 mu ikipe y’ubwongereza, Joe Hart (59) na James Milner (60) abandi bose ntawe urengeje imikino 50. Hakiyongeraho n’igihunga cy’uko bwa nyuma buheruka muri ¼ haciye imyaka 20. Ndetse nta na rimwe bwari bwakoza imitwe y’intoki kuri iki gikombe.

Mu kwiregura abatoza nka Sven Goran Eriksson na Fabio Capello bimwe mu byo bakunze kugarukaho nk’impamvu zo kwitwara nabi, ni imikino itagira ingano abongereza bakina m’umwaka w’umupira w’amaguru, shampiyona iba ifite ingufu n’umuvuduko uhambaye ndetse ntihabeho n’ibiruhuko bya Noheri.

Abakurikiranira hafi umupira w’i Burayi bemeza ko hagendereye ku mibare Ubwongereza buza inyuma y’Abafaransa ndetse na Spain, mu makipe yakinnye imikino myinshi ndetse igihe kirekire muri uyu mwaka; kabone n’ubwo mu bipimo Jack Wilshere utararagaye hafi mu mikino yose ya Arsenal FC atabarwamamo.

Ni byo koko shampiyona y’Ubwongereza irihuta kandi isaba ingufu. Ariko kandi ntawakwirengagiza ko abakinnyi barenga 100 bazitabira iri rushanwa bose ari yo bakina. Muri rusange bikaba bigaragara ko Ubwongereza ari ntarundi rwitwazo rufite rwo kutitwara neza muri iki gikombe cy’Uburayi.

Reka tubitege amaso...

mugisha Kuya 8-06-2016 saa 15:00'

yebe abongereza ntimubazi ninka mavubi bazi gutenguha abafana sibyo muzareba

mgm Kuya 8-06-2016 saa 13:41'

nibagira amahirwe bakarenga amajonjora bazaba barwanye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)