RUHAGOYACU.com

IJISHO RYA RUHAGO: 2017 -2018 Amahirwe ya Rayon Sports arabarirwa ku mashyi

Mu njyana imwe, mu mashyi akururukana yiyongera buhoro buhoro, bati “hu!” Abo ni abareyo (les reyons) babyumva kimwe. Akanyamuneza ubabonana ku maso yabo gateye amatsiko. Hari uwakwibwira ko ikipe igeze mu kwezi kwa buki cyangwa se ko ikipe ari iyingiyi bari bategereje igihe kirekire. Nyamara kandi impaka ni nyinshi, kuko hari n’ababona ko ikipe igifite urugendo rurerure, rutazayorohera na gato muri iyi shampiyona igiye gutangira.

Ijisho rya Ruhago riranyuza imboni mu ikipe y’ubururu n’umweru ryibaza niba koko igihe ari iki cyo kubyina itsinzi. Mu gihe bigaragara ko kugeza ubu ibya shampiyona ari gatebe gatoki. Wahera he usuzugura APR FC, Police FC, Kiyovu Sport? Dore ko n’andi makipe yiswe mato na yo “umutima ukanuye” ka wa mugani wa wawundi!

Ukuri ni uko ntawe uzabuza imvura y’umuhindo kugwa i Rwanda. Izi mpera z’umwaka izatunyagira kahave! Gufanira ahadatwikiriye siko bizahira bose ngo babyite ibyuya. Nyamara uzi ubwenge yagura umutaka azipfumbatiramo mu gihe ikipe ukunda izaba iri kuribatirwa hirya no hino, hano na hariya, mu buryo atari yiteze. Njye impungenge ziri kuri Rayon Sport.

Abatoza bashya, ikipe nshya, intumbero nshya...

Abatoza ba Rayon Sports bakinnye umupira ku rwego rwo hejuruAbatoza ba Rayon Sports bakinnye umupira ku rwego rwo hejuru

Ni koko ubuyobozi bwa tekiniki muri iyi kipe buravugisha benshi. Ari Olivier fils Karekezi umutoza mukuru, cyangwa se abungiriza be Ndikumana Katauti, Nkunzingoma Lamazan na Lomami Marcel, bose bakiniye ikipe nkuru y’igihugu mu mikino ikomeye Amavubi yaba yarakinnye. Ubunararibonye bw’uko ibintu biba bimeze mu kibuga barabufite.

Byongeye kandi, ubushishozi bwa Karekezi Olivier mu guhitamo abungiriza be bwerekana mu buryo buhagije umuntu uzi neza ibyo arimo. Ntawahinyuza ko Nkunzingoma ari we muzamu mwiza u Rwanda rwagize wakinnye igikombe cy’Afurika. Muri ba myugariro, Katauti simutindaho kuko amateka ye mwese murayazi haba hano mu Rwanda cyangwa k’umugabane w’iburayi. Muri barutahizamu, na bwo Olivier sinza kumubabwira kuko ibye bizakomeza bivugwe amateka ku yandi. Ntakabuza, yaritegereje yegeranya abanyamupira bo ku nzego zose: izamu, myugariro n’ubusatirizi. Mbega umunyamayeri!

Nta yindi kipe nzi, hano iwacu i Rwanda, yaba yaregeranyije abagabo b’inararibonye muri tekiniki yayo, nk’iyi Rayon Sport ndeba aha uyu munsi. Benshi babisabye kenshi, haba mu Mavubi, cyangwa se mu makipe atandukanye, ko hahamagarwa abatoza bakiniye Amavubi k’urwego rwo hejuru nabo bagashyiraho akabo tukareba ko uyu mupira wacu hari icyahinduka. Uwabireba atya, yanahita yumva neza igitutu abashinzwe ibya tekiniki muri Rayon Sport ubu bari gukoreraho.

Gusa impinduka ntaho nigeze mbona iba mu minsi ibiri. Impinduka ibundikirwa nk’amagi, igihe cyazagera amaze guhisha, akaturaga. Aho ni naho ikibazo cyanjye gishingiye. Ese abareyo nzi hano hanze, bazihangana igihe gihagije ngo ikipe isoreke itangire guhigana ku rwego rutavogerwa? Cyane ko bizafata igihe kirenga icy’iyi shampiyona.

Abafana ba Rayon Sports biteze byinshi ku ikipe yaboAbafana ba Rayon Sports biteze byinshi ku ikipe yabo

Ababikurikiranira hafi bemeza ko iyo witegereje imyitwarire ya Rayon sport kuva Olivier yayifata, imaze gutera intambwe igaragara. Gusa kandi, niyo uteye ijisho ku buryo n’andi makipe ari gutangatanga ngo afatire hafi muri iyi ntangiriro ya shampiyona, ubona ko Rayon Sport igomba kwitonda, ntikangwe n’ikibero ngo imere amababa. Hazaca uwambaye.

Ariko kandi, abahanga mu bya ruhago bemeza ko iyi shampiyona ari ikigeragezo Rayon Sport iziyubakamo. Ni ho abatoza bazasobanukirwa neza n’ikindi gikenewe ngo ikipe igere k’urwego rwiza rwo guhatana, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. Ntawashidikanya ko Olivier na Katauti bafashe mu kiganza cy’iburyo ibanga rikoreshwa mu kuzamura ikipe kuri urwo rwego. Bombi bakinnye imikino yo ku rwego rwo hejuru haba muri Afurika cyangwa i Burayi. Bafite kandi n’ibanga basangira n’abayobozi b’ikipe ndetse n’abakunzi bayo ngo nabo bashyireho akabo, kuko icyerekezo nk’icyo gishyigikirwa n’mpande zose… Tubitege amaso!

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. K1000

    Kuya 26-10-2017 saa 17:05'

    Mamy; ntaho bigaragarira ko ari umufana wa APR ahubwo uyu munyamakuru ntazi gushaka umutwe w inkuru.
    N inkuru nayo ntamwanzuro ifite. Uyu munyamakuru wagirango ntiyize

  2. nohn

    Kuya 1-10-2017 saa 15:21'

    hhhhhh uyumunyamakuru noneho arandangije ubu se abuse iki?

  3. Bwiza

    Kuya 1-10-2017 saa 14:32'

    Ubu se mutangaje iki mu byukuri? ikipe iri gutwara ibikombe warangiza ngo impungenge????! Gikundiro izahora ku isonga.

  4. Vedaste

    Kuya 1-10-2017 saa 10:35'

    Itangazamakuru riri hano ni agahomamunwa! Uyu c ahembwa ay’iki? None c ifite amahirwe menshi ni iyihe kweli? Polisi c, sunrise c, Espoir, kirehe c?? Rayon niyo mubona yokwandikwaho gusa analyse z’ubuswa. Gutesha umwanya gusa

  5. Sibo

    Kuya 1-10-2017 saa 07:13'

    Umutwe w’iyi nkuru sinemeranya nawo kuko niba uvuga ko amahirwe abarirwa ku ntoki wagombye kuba ugaragaza indi ifite menshi ahubwo uba wavuze ngo rayon sport irarye iri menge kuko nabo bazi ko batazaba baje gutembera

  6. Babu

    Kuya 1-10-2017 saa 06:36'

    Harya nuyu wanditse titre ivugango kubwaburembe rayon itwaye super cup? injury za feke nkizi zibunguriki? uradutega imisi uri rugira utureberera? bizabacanga twakizamuye!!! songa mbere nshuti duhujwe na Gikundiro uwiteka arinde intambwe zanyu ishya n’ihirwe kurimwe!

  7. Laurent

    Kuya 30-09-2017 saa 23:56'

    Uyumunyamakuru ashoborakuba haricyo upfa nubururu numweru cyangwa ufite ikibazo

  8. Maréchal Mazi

    Kuya 30-09-2017 saa 22:27'

    Dore ibyo mpora mvuga, nkubu se koko uyu munyamakuru niki asangije twe abakunzi ba ruhago yiwacu? Ubunyamwuga burihe? Ntawukubujije gufana ikipe ukunda, ariko aka ni akazi ugomba kwandika inkuru ubizi neza ko izasomwa nabakunzi bama équipes atandukanye .isubireho mwana wiwacu.

  9. Didacw

    Kuya 30-09-2017 saa 22:05'

    ibyo uvuga urabizi rayon ni ikipe y’Imana banza ube umunyamwuga ureke ubufana cyangwa ube umufanal ureke ubu nyamakuru

  10. angel

    Kuya 30-09-2017 saa 20:52'

    Ngendabona yari yabuze ibyo yandika umutwe winkuru ntaho uhuriye nibyo yanditse urasebye kbs.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru