RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 14:05'  -  Rayon Sports vs Espoir: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 7:03'  -  Nahimana Shassir yapfushije se umubyara  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 26:30'  -  Stade ya Mironko igiye kuba iya mbere yakira abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 16:09'  -  Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 14:30'  -  Amagaju arasaba kurenganurwa ku mukino wayahuje na APR FC
Ijisho rya Ruhago: Amaganya y’umupira w’amaguru m’u Rwanda
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Asyi!

Ndabarambiwe mwese aho muva mukagera.

Harya ngo ndi nk’ikimodoka gishaje giparitse,

Ugiciyeho wese akuraho agapiyese?

Muzarya mumare?

Muzarya se mwijute?

Byibura se ndabaryohera?... Oya ndabizi nteye iseseme.

Iyo icyo kimodoka kiba kizima se?

Muri mwe se ni nde uzi aho tugana?

Twahamenya dute se nta kerekezo, nta murongo ngenderwaho?

… Kandi icyo nzira ndakizi!

Kwiyemera kwanyu mu byo mudashoye,

Kwiremereza aho gutega amatwi ngo mu gishe inama,

Gusesagura mwiruka imihanda,

Muhimba mupfundikanya utuntu tudafite epfo na ruguru,

Gutonesha uyu, mukanyangira uriya!

Muri ibyo byose se mumariye iki? … puu! muri abokundakaza gusa.

Nabashuhuje Afande… nibe namwe gusa!

Amambere twajyanye i Tunisi mu gikombe cy’Afrika,

Twakira abatarengeje 20 na 17 b’ibihangange by’Afurika,

Tujya n’i Mexico mu gikombe cy’isi ku batarengeje 17.

Ariko namwe nta byanyu mwarantereranye!

iyo munsiga mu muhanda ufite iyo ugana byari kubatwara iki?

Ba bancashuro mwasiganye nabo,

Dore barambyize cyane ndenga umuhanda!

Ndetse na twa twana twanyu twatorejwe mu gikari cya FERWAFA,

Twicaye hano… natwo twarawurenze.

None twese twifashe mafpubyi twabuze nuza kuhadutoragura.

Bamwe bishimira kuvuga ngo “awa!” ni tuhagume twikoce.…. Ibaze nawe!

Mukomere namwe garafurere abanyamakuru beza!

Mwarayavuze muyabagira ibisiga koko!

Ko mutavuze “iby’umwijuto w’ikinonko” se?

Ntiyaguye yose ikaba arinjye ihitiraho!

Abo twatohanye m’umwenda n’ibara ry’igihugu se,

singabariya, hari n’ubikoza?

Mbese dufate ko ari ntacyo bamarira mu kunteza imbere?

Gupfa, napfuye mpagaze! Ariko mureke mwese mbisabire:

Mpera umwana muto gahunda ihamye kandi iramba.

Mpera umwana muto umupira akine.

Mpera umwana muto ikibuga yidagadure.

Mpera umwana muto umutoza uhagaze yemye.

Mpera umwana muto amarushanwa.

Mpera umwana muto amata maze atonore itoto.

Maze mumpe umwanya murebe ko ntabereka ibirori!

Ese uyu mupira w’i Rwanda ufite kiririra?… Tubitege amaso!

Fabien Kuya 14-08-2015 saa 12:22'

Iyaba Kubivuga Ariko Byakorwaga, Namwe Mwaba Mwagerageje Kbsa! Turabemera.

NIYITANGA VALENS Kuya 12-08-2015 saa 08:03'

MPAMO THIER WATUBWIYE UYUMUNU NTUKIFATANYA NAWE AFITE IBITEKEREZO BYI

Mugisha olivier Kuya 12-08-2015 saa 03:51'

Mur abant b’abagab kbs,nimukomerezaho!

ngabo richard Kuya 11-08-2015 saa 12:42'

hahahhh sha muri abahanga kbs. Kuko ibyo mwanditse muri iyi nkuru nibyo completely. Mukomeze mubake rahago nyarwanda natwe tubari inyuma.

Eric Kuya 10-08-2015 saa 14:25'

Ahaaaaaa Mana Umva Amasengesho Namaganya Yababantu Mana Dutabarekuko Turakomerewe

chadad Kuya 10-08-2015 saa 03:50'

hahahahaha ayo maganya niyo gusa hari bamwe babibonyemo akaryo gsa bizabagaruka amaherezo!

mugisha Kuya 10-08-2015 saa 03:13'

Eeeh!! iki kinyarwanda konumva gikaze wangu!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)