RUHAGOYACU.com

IJISHO RYA RUHAGO: Amaturufu 3 mu ntoki z’umutoza w’Amavubi

Ni byo koko twrararanye akanyamuneza! Itsinzi y’Amavubi imbere y’izi Nzovu, ni ifiyeri nziza yo kwinjira mu marushanwa y’igikombe cya CHAN. Cyakora impaka ziracyari zose, bamwe bibaza niba koko Amavubi yemeje ubukana bwayo abakunzi bayo.

Ijisho Rya Ruhago rirasubiza amaso inyuma muri uyu mukino ry’ibaza ku maturufu umutoza Johnny McKinstry afite mu ntoki ze, ndetse niba ari impamba ihagije izamugeza k’Uruyenzi.

Ryari ihurizo k’urupapuro; cyane ko amakipe yombi yari afite byinshi agomba kwitondera bityo ugutsinda uko arikwo kwose kwasabaga umubare utoroshye.

Inzovu zari zibizi ko uri murugo rw’abandi atabyina ngo yizihirwe uko abonye. Ni ko byagenze kuko igihunga cy’induru y’abafana kigeretse ku cyo gucakirana n’ikipe ifite ubushake n’ubwitange bwo gushimisha abayo mu rugo, ntibyahaye ikaze abashyitsi bacu.

Ntitwakwirengagiza ko ariko, Amavubi yakiniraga imbere y’umukuru w’igihugu, gutsindwa si icyamuzanye. Ndetse igihunga kikarushaho kwiyongera mu gihe abafana batahanye agahinda ko kubona ikipe itangira amarushanwa nta kizere.

Ibi byose dushobora kubyegamiraho twemeza ko ari cyo cyatumye umukino uba ingorabahizi. Ariko njye nahitamo kuvuga nti: “ Bishoboke ko ibyo twabonye ni ko biri; ikibazo cy’ubusatirizi gikomeje kuba akarande mu mikino Amavubi yitabira ku rwego rwo hejuru .”

Bamwe mu bahanga ba ruhago bemeje ko kuba Inzovu zihereranye umupira zari zifite amahirwe menshi yo gushaka ibitego. Amahirwe bapfushije ubusa kubera igihunga. Nyamara Amavubi yateye mu izamu gake gashoboka, ndetse ukabona nta mipira iva mu mpande igera kuri barutahizamu. Nyamara ni yo yabashije gutahana itsinzi. Wabisobanura ute?

Biroroshye kubyumva kuko niba ubusatirizi ari ikibazo, ingufu zishyirwa mu gushaka udukosa twibunzabunza imbere y’izamu ry’umushyitsi. Igitego na penaliti byabonetse muri uriya mukino, ni ingaruka zako kazi, kandi nabyo biratozwa bikaba iturufu nk’izindi zose. Kwugarira nicyo gikorwa gisigara ari nyamukuru mu mukino nk’uyu.

K’urundi ruhande, umukino wa Gabon na Marocco waduteye impungenge kubera urwego ayo makipe yombi ariho. Ese Amavubi azazigobotora n’iriya turufu? Njye nasubiza nti: “Hazaca uwambaye!”... Cyangwa se nti: “ Iriya Mana dusenga irakomeye!”

Birumvikana ko nawe ufite uko wabibonye, ariko reka dusubire inyuma twibukiranye amagambo umutoza Johnny yavuze mbere y’umukino. Cyane ko we yemeje ko Amavubi ahagaze neza kurusha Inzovu, ndetse ko we yizeraga itsinzi y’igitego 1 cyangwa 2 mu mukino w’inzitane kabone n’ubwo Inzovu zizaza zihagazeho. Ntakabuza ijambo yarishyize mu bikorwa.

Ariko kandi anemeza ko kugera k’umukino wanyuma hazaba ahabagabo; gusa amakipe meza niyo azagerayo. Amakipe yose mu matsinda azesurana nta by’ubucuti, kandi Amavubi ntazoroherwa. Hagomba kubaho kwitegura bihagije, bitebeza ishati.

Umutoza asanga imbogamizi ari ukutamenya amakipe uko ateye nuko akina mbere y’uko aza i Kigali bityo ntibimworohere kuyitegura byimazeyo. Ndetse kuri byo hakiyongeraho ubushobozi butangana bushyirwa mu mupira aho atanga ingero ku bihugu bitanga akayabo nka Marocco na Gabon ndetse kuri we bikaba bihagaze neza.’

U Rwanda ntirufite ubwo bushobozi. Ariko rwiteguye kwesurana n’uwo ariwe wese werekeje muri aya marushanwa, rugashimangira ko rwambutse umupaka w’ibihugu biciriritse, rwerekeje muri bimwe mu bihugu by’ibigugu mu bya ruhago.

Mu gihe ikarata rikomeje gucangwa, Umutoza yemeza ko iturufu afite mu ntoki n’umwiteguro ukarishye ndetse iyi yiyongera k’urusaku rw’abafana, n’amahirwe ashobora gusekera u Rwanda… Tubitege amaso!

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru