RUHAGOYACU.com

IJISHO RYA RUHAGO: Amavubi mu ishema ry’igihugu

Ntagushidikanya ko ibirori byongeye gutaha mu mastade atandukanye azaberamo irushanwa rya CHAN hano mu Rwanda. Si ho gusa kuko n’abacuruzi by’umwihariko abanyatubari barongera batugezeho agahiye. Mu gihe turaba tumanura rimwe, ni nako tujya n’impaka, ducuranwa amagambo, ahanini twibaza uko ikipe yacu iribwitware.

Ijisho Rya Ruhago riritegereza ibindi byibazwaho muri iyi CHAN iteguwe mu Rwanda, ndetse bityo Amavubi (yigaramiye) akaba yarahise abona itiki yayo, mu gihe andi makipe yesuranaga ngo yibonemo ibihangange biza i Kigali. Haje intarumika rero!

Nyuma ya CAN y’abatarengeje imyaka 20 yabereye i Kigali mu 2009, ndetse na CAN y’abatarengeje imyaka 17 nayo yabereye i Kigali mu 2011, hatahiwe CHAN. U Rwanda rukaba ruzwiho gutegura neza no kwakirana "hobe" abitabira ibi bikorwa. Nyamara kandi, uwashima yashimira Amb. Joseph Habineza wabashije “gutereta” muri CAF ibi bikorwa byose, mu gihe yari akiyoboye imikino n’umuco… Arabizi pe!

Witegereje neza usanga iyi mikino yo ku rwego rw’Afurika yinjiza ariko kandi igatuma igihugu gisurwa, ndetse gihangwa amaso. Kuki rero tutashira ingufu mu gushyigikira no kwagura ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru, bityo tukitegura kwakira CAN yo irebwa n’isi yose? ubu se kandi nabyo birasaba ugutereta kwa Amb. Habineza Joseph? Wakwikiriza, utakwikiriza ubanze wibaze neza niba hari gahunda yo kongera kwakira indi mikino nk’iyi ubonana Minisiteri.

K’urundi ruhande, ubwo ikipe yacu isubijemo umwambaro w’igihugu, dutegereje kureba uko abasore bacu bawutosa. Nta byo gutinya noneho, dore ko ntakipe iziyambaza ababigize umwuga hanze y’igihugu.

k’ubwacu turabizi ko shampiyona yacu ari nkene, nta n’uwatinya kuvuga ko umupira wacu washizemo umwuka. Ariko k’ubwabandi, Amavubi nimwe mu makipe ari muri iri rushanwa agarukamo abakinnyi bamwe buri igihe uko yitabiriye imikino, bityo iturufu yayo akaba ari ukumenyana no kumenyerana.

Ni byo kuri ubu bikomereye amakipe nka Ivory Cost cyangwa Nijeriya kenshi usanga yifashisha hejuru ya 70% ababigize umwuga bakina hanze.

Nyamara ariko usanga umupira ukinirwa muri ibyo bihugu uri k’urwego rwiza. Shampiyona zirakomeye, Gahunda yo kuzamura abana yitabwaho, imicungire n’imiyoborere y’amakipe agize shampiyona usanga yifashe neza. Ibi bigatuma guhuza abakinnyi bateguwe neza mu makipe akina shampiyona bitavuna abatoza b’amakipe y’ibihugu. Ndetse kenshi usanga bazi icyo gukora ntaguhuzagurika…. iki ni cyo twe tubura!

Abasesengura iby’umupira wacu, bakunze gutunga agatoki Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera gutseta ibirenge mu gufata ibyemezo byo kuzahura ruhago yacu. Kutagira gahunda nzima y’iterambere rishingiye ku bakiri bato, kutanoza neza ibikorwa bya tekiniki y’ikipe y’igihugu, kudaha agaciro shampiyona y’igihugu, ibi byose ni bimwe mu byahutaje iterambere ry’umupira wacu. Ndetse benshi bemeza ko iyo byitabwaho bigakosorerwa igihe, iyi CHAN yari igihe kiza cyo gusarura ku mbuto twabibye muri CAN z’abana mu 2009 na 2011.

Igihe kirageze ngo turebe imbere. Niba ikipe yacu irenze amajonjora nta nkomyi, nta muyede (aide) ntibiturangaze ngo twibagirwe ko umupira wacu ukemangwa. Kubaka Amavubi akwiye kwambara ibara ry’igihugu mu ishema ryacyo, byari bikwiye gutangira kuganirwaho, ndetse hagafatwa ingamba zo kubyutsa umupira wacu no kuwuteza imbere. Birakorwa na nde? ryari?... Tubitege amaso!

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru