RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Ijisho Rya Ruhago: Ni ugusaba imbabazi cyangwa se hari ikibyihishe inyuma?
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Iby’imbabazi, iby’ururimi rwanyereye, tubirekere Nzamwita De Gaule umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Mu gihe benshi mu babikurikiranira hafi basanga imbabazi ze ari nk’iza nyirarureshwa, ndetse bagatekereza ko ari iturufu yo kurangaza abantu, bashishikajwe no kumenya niba koko ari uwo kugirirwa ikizere muri ariya mabanga akomeye yo kuzahura umupira nyarwanda.

Ijisho Rya Ruhago rikomeje kwitegereza agakino kari gukinirwa i Remera ku cyicaro cya FERWAFA, hagamije kwibaza niba iby’umupira nyarwanda bifite aho byerekeza, niba hari uwitaye ku maganya yawo cyangwa se niba abanyamuryango barakomeza kwiterera agati mu ryinyo no kwirebera hirya, nkaho ibyo bibazo bitabareba.

Imbabazi za Perezida wa Ferwafa ntabwo zivugwaho rumweImbabazi za Perezida wa Ferwafa ntabwo zivugwaho rumwe

Iminsi iri kwicuma gahoro gahoro iganisha k’umunsi w’amatora y’umuyobozi mukuru wa FERWAFA. Ndetse nk’iyo witegereje neza, ubona ibimenyetso bikwereka ko byibura De Gaule we ashobora kuba ari gukusanya amaturufu ye, ngo yongere yiyamamarize uwo mwanya, yewe anafite amahirwe menshi yo kuwutsindira.

Ariko se, ni De Gaule turi buhe ijwi ryacu na none?

Kubakurikiranira hafi ibya ruhago yacu ubu impaka ni zose, cyane ko benshi nta kizere na gito bagifite muri De Gaule. Ahanini ni nyuma y’amakuru menshi akomeje gucicikana agaragaza uburyo akomeje guhuzagurika muri iyo mirimo, akoresha nabi umutungo, ibikoresho, n’ububasha afite nk’umuyobozi.

Hari n’abafite ubwoba bw’aho ari busige ibintu. Icyizere cyose cyo kubaka umupira cyarayoyotse, ndetse urugero rufatika ni ikigo cyo kwigisha umupira cya FERWAFA i Remera kidafite kugeza ubu aho cyerekeza, ukuburizwamo kw’imikorere y’abirya bakimara bagerageza gushinga ibigo by’abana biga umupira, gupfobya, gusuzugura ndetse no kurimbura burundu ibyo abamubanjirije basize bubatse, kwibasira ubuzima bwite bw’abakinnyi no kwikoma abatavuga rumwe nawe.

Ni n’aha ndetse benshi banshingira bibaza niba atari uwo guhozaho ijisho mbere y’uko agira ibindi yonona.

None se hakorwe iki?

Ejo h'umupira w'amaguru haribazwahoEjo h’umupira w’amaguru haribazwaho

Iki kibazo kiri gukorogoshora benshi mu mitwe yabo; cyane ko abakagize icyo bakora, ni babandi bahagararira amakipe mu nteko y’umuryango, akaba ari na bo batora. Ubu u Rwanda rwose rubafiteho ikibazo: Ibivugwa ko batora bakurikije inyungu, amarangamutima cyangwa se igitinyiro, byaba koko bifite ishingiro?

Ku rundi ruhande, abasesengura ibya ruhago yacu basanga iki gihe cyihariye, kuko De Gaule akomeje gutakaza agaciro k’isura ye, ndetse ku rwego byagora abifuza kumuhagararaho (uretse ko nabo ntawifuza kwiyanduriza isura).

Ubu amatsiko ni yose ku cyo abanyamuryango ba FERWAFA muri rusange bari bubikoreho...Tubitege amaso!

Okelo bebe Kuya 8-04-2017 saa 18:56'

Uwo mugabo rero mbona ntanubwenge agira yarireguye avuga ko atazi ikinyarwanda kdi arangije afata abahuje amateka nawe arabirukana NGO so abanyarwanda none she mbabaze ari ugukinira ikipe uri umunyamahanga no kuyobora uri umunyamahanga uwakabaye ava kukazi mbere ninde koko gusa ariko nanone ibye mbona hari ikibyihishe inyuma iyo mbonye abanyamafuti muzindi institution beguzwa cg bagafungwa we ntakorweho umenya agira imiyi yo gatsindwa umuntu udakunda football akayibera umuyobozi nibuka ukuntu yirukanye cedrick nawamutoza sha mbega ikigabo pu

baveko Kuya 29-03-2017 saa 11:50'

naveho.arigukumira abashoboye,kugirango akomeze. kayizali yinjire.

joan Kuya 28-03-2017 saa 11:30'

IKIRYABAREZI

Alphonse Kuya 26-03-2017 saa 17:23'

ntitwaceceka nkuko abayoboye baceceka niyegurerwose kuko turambiwe imyitwarireye idahwitse naho ibyogusaba imbazi ntazo akwiye kuko nubundi ntakinyarwanda azi yazipfusha ubusa ntidushaka umuntu upeobya amateka uhakanana ibyakozwe nabandi agashaka kushyira ibye imbere bitanahari nagende tuzatora nabandi nubundi iterambererye ntaryotubona!

Bula Kuya 25-03-2017 saa 16:21'

Ako niba haba abaswa muriki gihugu dufite ni abanyamakuru ba sport mukunda amatiku ntarabona ubu se mwe mwubaka mute? amunkuru muduha yubaka ate?amatiku gusa

kamana alexis Kuya 25-03-2017 saa 16:08'

jyenda dukuze uri umunyamakuru w’umwuga pe! ! bose bakora nkawe byaba aribyiza pe! iyi nkuru ikoranywe ubushishozi 100%.naho rero degaule we aho agiriyeho ntacyo navuga kuko ibyo akora biterwa na mission yahawe ajya kujyaho kuko wasanga baramushyizeho ngo azambye ruhago nyarwanda ntawamenya kuko ntiwambwira ukuntu umuntu akora amakosa hafi 98% ntihagire igikorwa harya ngo nuko inteko rusange ntabubasha imufiteho kuko yateretsweho? gusa nubwo yakoze ibibi byinshi cyane reka twenokwirengagiza ibyiza yakoze.1)YIGEZE GUSABA PRIME KANDI ATARUMUKINNYI. 2) YATUMYE DUTERWA MPAGA KUMUKINO WA CONGO BRAZZA. 3) YIRUKANYE BURUNDU EMERY MVUYEKURE MU IKIPE Y’IGIHUGU CYE NKAHO AFITE UBURENGANZIRA BWO KWIRUKANA UMUNYARWANDA MUGIHUGU CYE AMUBUZA GUKINIRA URWAMUBYAYE.4) KWIRUKANA ABASHOBOYE AKAZANA ABAJARAJARA BATAZIBYO BAKORA BABA ABAKOZI BA FERWAFA CGWA ABATOZA. (urugero nk’umunyabanga we ).5.KWIRUKANA RICHARD TARDY NA ALOYS KANAMUGIRE MU MUPIRA W’URWANDA KANDI BARATUJYANYE MU GIKOMBE CY’ISI MURWEGO RWO GUTESHA IBYAGEZWEHO NABAMUBANJIRIJE .6.KUDASHYIRA IKIPE YIGIHUGU YABATARENGEJE IMYAKA 17 MUGIHE DUFITE IKIPE Y’ISONGA NDETSE N’ACADÉMIE YA APR FC (nyamara mubana niho tugira amahirwe byibura).7.GUKORA IBARA AGAHAKANA IZUBA RIVA KO URWANDA RUTIGEZE RUJYA MUGIKOMBE CY’AFRICA KO HAGIYEYO ABANYAMAHANGA,MUZI NINGUFU IGIHUGU CYAKORESHEJE NGO DUKORE AMATEKA ATEMERWA NA DEGAULE. (gupfobya ibi ndamwumva kuko yagirango ateshe agaciro ibyo abamubanjirije mu rwego rwo kugaragaza ko uretse nawe nabamubanjirije ntacyo bakoze bityo akunde yongere atuyobore nako atuyobye cgwa aturohe)

ERICE Kuya 25-03-2017 saa 14:39'

Iyonyatsi kuyitora ntabwo waba ushaka iterambere ryaruhagoyacu yaba ari itera nyuma nonese umuntu utazi ikinyarwanda arutwa nabo yita abanyamahanga kuko baritanze nubwo ibyo bubatse ashaka kubisenya naveho turamurambiwe najye kuroba amafi kuko nibyo ashoboye

moses Kuya 25-03-2017 saa 13:56'

abatora nzamwita no abatifuza iterambere rya ruhago yacu!mbese batinya iki nakera tukijya inyuma y’abo twahisemo mu matora ntacyo twabaga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)