RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
IJISHO RYA RUHAGO: Ukwegura kwa Nzamwita Vincent De Gaule
Print Comments: 38 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubutumwa busaba ukwegura k’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bukomeje kuba bwinshi. Ni nyuma yaho amakuru asesekariye hanze ko yaba yarafashe agahambazamusyi k’umukino wahuje ikipe y’igihugu (AMAVUBI) na Congo-Brazzaville, ndetse iyi myitwarire ikaba ikomeje gukurura impaka ku bakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda.

Ijisho Rya Ruhago riritegereza ingendo y’umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaule, hibazwa niba arakomeza gushikama k’ubuyobozi, cyangwa niba yemera ko byanze akegura.

FERWAFA ubwayo nk’ikigo yugarijwe n’ubutiriganya ndetse n’ibibazo by’imiyoborere. Ingero zo ni nyinshi gusa turibwibaze kuri nke zigaragara muri ino minsi mike, nyuma yaho u Rwanda rwirukaniwe mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika kizabera i Marocco umwaka utaha.

Guhambirizwa kw’AMAVUBI kubera amahugu

Amahugu n’ubutiriganya bukorerwa ku bakinnyi, cyane cyane mu makipe y’imbere mu gihugu (clubs), amaze kugera k’urwego rutari urwo kwihanganirwa, dore ko bikoze ku ikipe y’igihugu AMAVUBI akirukanwa shishi itabona mu cy’Afurika . Kabone n’ubwo De Gaule yabisabiye imbabazi, biragaragara ko atari hafi yo kwemera uruhare rwe muri iki kibazo.

Guhita ashyiraho komisiyo itahuza amariganya ku ihundura ry’amazina y’abakinnyi bari mu gice cyiswe “abanyamahanga” byagaragaye nk’ubushake bwo guhangara ayo marorerwa. Nyamara siko biri, kuko nkuko amwe mu makuru yiyo komisiyo Ruhago Yacu yashize ahagaragara, ikibazo cy’amahugu gisa nkaho kiri kugerekwa ku bakinnyi. Hakibazwa impamvu abandi babigizemo uruhare bari gukingirwa ikibaba.

Hari ababisamira hafi bakabihinira mucyo bise “kubyitarutsa”. Ndetse bo bemeza ko De Gaule agomba kwirengera ukwirukanwa kw’AMAVUBI, kubera impamvu eshatu:

  • Buri muyobozi (yaba FERWAFA cyangwa irindi shyirahamwe rya CAF) azi neza ko ikipe ikinisha umukinnyi uzwi ku mazina abiri mu bimuranga bitandukanye, yirukanwa mu marushanwa. De Gaule yivugiye ubwe ko yari abizi.
  • Amwe mu makuru aturuka imbere mu ikipe, yemezaga ko De Gaule ari we wahatirije abatoza gukinisha umukinnyi bari bafiteho ikibazo nyuma y’ikirego cya Libiya.
  • De Gaule yari yahanganye n’iki kibazo mu mukino w’u Rwanda na Libiya. Ndetse nyuma y’uyu mukino, nibwo ukuri kw’ikibazo cy’abanyamahanga kwari kugiye ahagaragara, akaba ari nabwo hari habonetse umwanya nyawo wogufata ingamba zo kugihangara no kuzishyira mu bikorwa. Ibi byari gutuma n’AMAVUBI adakinisha mwene aba bakinnyi mu mikino itaha... n’uwa Congo.

Gutinda, kwivuguruza no kudatanga agahimbazamusyi ku ikipe y’igihugu AMAVUBI

Kabone iyirukanwa ry’AMAVUBI, byari biteganyijwe ko abakinnyi n’abatoza bahabwa agahimbazamusyi. Nyamara De Gaule yakomeje gutanga umunsi ntarengwa, ndetse nyuma ikibazo akegeka kuri Minisiteri ifite ingororamubiri mu nshingano zayo (MINISPOC), ko ariyo yatinze gutanga amafaranga.

Benshi baje gutungurwa n’inkuru zasohotse mu binyamakuru Ruhago Yacu n’Izuba Rirashe, ahamya ko kuri urwo rutonde hagaragaraho umuyobozi wa FERWAFA, ndetse ko ashobora kuba yaramaze gufata aye. Icyatunguranye ni ukuntu yarugezeho.

Bamwe mu basesenguzi basanga iki ari ikibazo gikomeye cyane, mu gihe bizwi ko k’uruhande rumwe abatoheje umwenda w’igihugu mu kibuga bahatanira gutambutse u Rwanda mu matsinda ari ntayo barabona. K’urundi ruhande, we nk’uwagize uruhare mu gufata ibyemezo byatumye AMAVUBI yirukanwa, yarangije gufata aye.

Nta nshiti, De Gaule yagombye gufata iya mbere akegura. Mu gihe atabikoze, abasesenguzi bemeza ko kumweguza atari ibyoroshye, ndetse no gutegereza icyo MINISPOC ibikoraho ari ukujijwa, cyane ko FIFA itemerera inzego z’igihugu kwivanga mu miyoborere y’amashyirahamwe yayo.

K’urundi ruhande, bikaba bikemangwa n’abakurikiranira hafi umupira nyarwanda ko inteko rusanjye ya FERWAFA yataterana ngo yige kuri iki kibazo, inafate umwanzuro wo guhindura ubuyobozi bwa FERWAFA. Uko biri bugende kose, abakunzi ba ruhago bategerezanyije amatsiko ingendo n’imyitwarire y’umuyobozi wa FERWAFA imbere y’iki kibazo… Tubitege amaso!

fils Kuya 12-08-2015 saa 10:41'

Mwiriwe bafana namwe ba rayon ese uwo degaul muvuga nibamwibuka yatagiye kuyobora ferwafa amavubi arikumwanya wakangahe ariko ubumurebe umwanya ariho yabanje kumwany 68-nubwo yawuvuyeho ikb92 ariko byose nibikorwa bye ese mugirango jyaha ikombe rayon isigaye iruhwa umwanya nasanira yiz yabikoreye ikareba ko batayiha igkombe nkukoy 2013 ikigera inyanza abaryi banyu baki ga kuntu bazarya ayinyanza none mumwakumwe bahise atagira kuyarya unkwayo none ngosiporo ntaho izagera ahubwo mbagire inama burimwaka mugemushak aka arere mwimukiramo kugirango mukware igikombe abaryi batarahamenyera nihomwakomera nahubu umuzinkwaza perezida waferwafa paka na degaur niyo yavaho ntagihe mushima ahubwo murekegusebya iriyizu ya farwafa

SEBO Kuya 11-08-2015 saa 08:17'

usibye ibibi uyu mugabo navaho tuzamwibukira kuki kiza koko??

komezusenge jean felix Kuya 15-10-2014 saa 10:50'

birakwiye ko yegura rwose,gusa numva agaragazako ntamunyarwanda ushobora kumweguza.

rwema Kuya 14-10-2014 saa 17:17'

ariko aba rayon niyo mwaba benshi gute ntanakimwe mwahindura kuri gahunda zigihugu.mukomeze mumuvangire yewe munamuhimbire ibyo atakoze icyo nzi nuko ntabwo azegura kubera mwe.kdi burya agati gahakaritswe nimana ntigahungabanwa numuyaga.ndabwira wowe gakwaya olivier wababajwe nuko utabaye sg wa ferwafa tegereza igihe cyawe nikigera uzayobora ariko gabanya kabisa.

Karambizi Kuya 14-10-2014 saa 09:17'

Birababaje kubona abantu bandika inkuru beguza Prezida wa FERWAFA ukagira ngo nibo bamushyizeho!!! FERWAFA ifite amategeko ayigenga n’abanyamuryango bishyiriraho ubuyobozi bakanabuvanaho! Ibivugirwa mw’itangazamakuru ntacyo bizatanga kuberako ababyandika birazwi ko bakoreshwa n’abatishimiye ko De Gaule ayobora. Ntanigipimo kigaragaza ko ibitekerezo byabo babisangiye n’abanyamuryango ba FERWAFA ari nabo bifatira ibyemezo. Nimwihangane muyoborwe ahubwo muzaze guhangana mu matora y’ubutaha.

ukuri Kuya 13-10-2014 saa 10:17'

ndabona de gaule ntacyo ashoboye uretse gusenya ruhago. dore akigera ku buyobozi yahugiye mu guhangana na Raron Sport yibagirwa gushaka umuterankunga w’igikombe cy’amahoro birangira abuze kubera ko aho gukora akazi no gushyiraho ingamba zo ku mushaka yashyizeho izo gusenya Rayon Sport. ejo bundi aho gushaka umuterankunga wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru yaremye akavuyo mu ikipe y’igihugu ku bushake bwe azi n’ingaruka zirakurikira ku girango mu gihe barangaye ahite yikuriramo aye arangije ngo amakosa yayasanze muri ferwafa kandi nta kindi gihe u Rwanda rwigeze ruhanwa kandi ibyakozwe byarakorwaga aliko kubera aho kurira hari habonetse yagomba gukora uko ashoboye bagisinziriye.

Mutabaruka vedaste Kuya 13-10-2014 saa 10:03'

Ariko abanyarwanda mwabaye mute ahobijya nihomujya abavugango degaulle niyegure naba rayon kandi aba rayon icyobashaka nuko ngoyegura nkaho aribo bamuhaye kuyobora ferwafa nimubareke bavuge bazayahora ngoniyegure mwigeze mubabambere muri champion babima igikombe m
ujye mubanza mumenye ibyanyu mubone kumenya ibyabandi mwiziza degaulle APR muzahora murabakeba mwizira degaulle abwondabwira aba rayon sport

tuyisabe vincent Kuya 13-10-2014 saa 08:57'

ahubwo baratinze kumukuraho jyesimbona icyazatugezaho kuko mbona ntagahunda yokubaka umupirawacu afite ahubwo nindagusa ashize imbere

Uramutse j claude Kuya 13-10-2014 saa 03:09'

birakwiye ko umuntu akora umurimo ashoboye degaulle ukwiye kureba kure kuko wowe na apr yawe ntacyo mwakwigezaho mwenyine ko duheruka mwihagije mubukungu kuki batakurinda kunyunyuza imitsi yabana burwanda reka tugusigire amastade yawe.

sportif Kuya 12-10-2014 saa 15:25'

erega ntiwakwiga ku DJ ngo uyobore federation!degaule nta leadership skills afite.ntamuntu numwe utabibona.iyo umuntu adashoboye ikintu aregura akarekera abashoboye.amahirwe yagize nuko Ferwafa idashyirwayo na cabinet.Muzehe wacu ntiyakwihanganira amafuti yabayobozi ba Ferwafa

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)