RUHAGOYACU.com

Crystal Palace izabyifatamo ite Roy Hodgson nawe natsindwa imikino 4?

Ikipe ya Crystal Palace ikomeje gutakaza amanota muri Shampiyona yo mu gihugu cyu Bwongereza, aho itaratsinda umukino n’umwe mu mikino itanu imaze gukina ikaba itarabasha no kwinjiza igitego na kimwe.

Umutoza Frank de Boer yirukanwe nyuma y’iminsi 77 ahawe akazi

Umutoza w’Umuholandi, Frank de Boer, ubuyobozi bw’ikipe ya Crystal Palace bwamuhagaritse ku kazi nyuma y’iminsi 77 gusa atoza iyo kipe, ni nyuma yaho yaramaze gutsindwa imikino 4 muri Shampiyona, Crystal Palace 0 - 3 Huddersfield Town, Liverpool 1 - 0 Crystal Palace, Crystal Palace 0 - 2 Swansea City na Burnley 1 - 0 Crystal Palace.

de Boer yirukanywe atarabona ikipe ya Crystal Palace yishimira igitego muri Premier Leaguede Boer yirukanywe atarabona ikipe ya Crystal Palace yishimira igitego muri Premier League

Kwirukanwa k’umutoza Frank de Boer kwavuzweho byinshi n’abakurikirana umupira w’amaguru, bamwe babonaga ko atari wo muti wo gutuma Crystal Palace ikora neza, kuko uyu mutoza yari mushya ikindi yagombaga guhabwa igihe gihagije, Jermaine Jenas we yatangaje yuko iki kiri mu byemezo bibi iyi kipe yafashe.

Umutoza Roy Hodgson yahawe akazi ko gutoza Crystal Palace

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza; Roy Hodgson yahawe akazi ko gutoza Crystal Palace yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Roy Hodgson asuhuza abafana mbere y'umukino, .... wenda hari ikizere ariko siko byarangiyeRoy Hodgson asuhuza abafana mbere y’umukino, .... wenda hari ikizere ariko siko byarangiye

Hodgson yasiimbuye Frank de Boer wirukanwe uyu musaza w’imyaka 70 wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mwaka ushize, agasezera nyuma yo gutsindwa na Iceland ibitego 2-1 muri 1/8 cya Euro 2016, yahawe aka kazi nyuma yo kumara icyo gihe cyose nta kipe atoza.

Umukino we wa mbere muri iyi kipe, yahuye na Southampton kuwa Gatandatu tariki ya 16/09/2017 kuri Selhurst Park, umukino warangiye Crystal Palace itsindiwe imbere y’abakunzi bayo ku kibuga cyayo igitego kimwe ku busa.

Crystal Palace yatsinzwe umukino wa 5 wikurikiranya kuri uyu wa GatandatuCrystal Palace yatsinzwe umukino wa 5 wikurikiranya kuri uyu wa Gatandatu
Ku nshuro ya mbere atoza Palace, Hodgson yananiwe kubona intsinzi mu rugoKu nshuro ya mbere atoza Palace, Hodgson yananiwe kubona intsinzi mu rugo

Crystal Palace ku rutonde rw’imikino izakurikizaho muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, isa nkaho itorohewe.

Dore imikino 3 ikurikira uko iteganyijwe

  • Tariki 23/09/ 2017 Manchester City vs Crystal Palace
  • Tariki 30/09/2017 Manchester United vs Crystal Palace
  • Tariki 14/10/2017 Crystal Palace vs Chelsea.

Roy Hodgson, aramutse atagize umukino numwe atsinda muri iyi yaba nawe akoze nkibyo uwo yasimbuye Frank de Boer yakoze!

Roy Hodgson asa n'uwumiwe nyuma yo kubona ikipe ye yongera gutsindwaRoy Hodgson asa n’uwumiwe nyuma yo kubona ikipe ye yongera gutsindwa

Crystal Palace imaze imyaka 102 ishinzwe, kuva mu mwaka 2010 imaze gutozwa n’abatoza 9.

Map : Ahabanza  \  Column  \  NIYONSABA Madjaliwa

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru