RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Hugo Broos wahesheje Cameroon CAN iheruka, ashobora kuyivamo amasezerano atarangiye
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Hugo Broos wafashije Cameroon gutwara igikombe cy’Afurika giheruka kubera mu guhugu cya Gabon muri Gashyantare, ashobora kwegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe kubera ibyo yita amakosa bikomeje kuranga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon.

Muri Gashyantare uyu mwaka ikipe y’igihugu ya Cameroon yatwaye igikombe cy’Afurika, CAN giheruka kubera mu gihugu cya Gabon ibifashijwemo n’umutoza Hugo Broos ukomeje kunenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon kuko rituzuza inshingano z’aryo zirimo no kumuhemba dore ko yemeza ko amaze amezi agera kuri arindwi (7) atabona umushahara.

Amakuru dukesha BBC avuga ko umutoza Hugo Broos ukomoka mu gihugu cy’ububiligi ari umwe mu batoza bahembwa amafaranga menshi kuri uyu mugabane w’Afurika dore ko ngo abona umushahara ungana n’amayero ibihumbi mirongo ine na bitanu ku kwezi (45,000) nubwo kuri we ngo kuyabona na n’ubu byabaye ingorabahizi.

Aya makuru kandi avuga ko uyu mutoza yitangarije ko ashobora kwegura mu gihe cya vuba nyuma y’uko Cameroun itsinzwe na Guinea 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Bubiligi, mu gihe kuri we ngo abona ibi byose bituruka ku makosa akorwa n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (Fecafoot), ibyo yise ‘ amakosa atari ay’umwuga’.

Cameroun yakoze amateka yo kwambura Misiri igikombe ku mukino wa nyumaCameroun yakoze amateka yo kwambura Misiri igikombe ku mukino wa nyuma
Cameroun yegukanye CAN 2017, ku nshuro yabo ya 5Cameroun yegukanye CAN 2017, ku nshuro yabo ya 5

Hugo Broos yaboneyeho gutangaza ibibazo yagiye ahura nabyo kuva umwaka ushize ubwo yahabwaga akazi ko gutoza igihugu cya Cameroun.

“ Umwaka urashize ntangiye gutoza Cameroun. Nahuye n’ibibazo byinshi. Nubwo bimeze gutyo ariko twarakoze cyane, tugera ku rundi rwego, ariko turi gukorera muri ‘conditions’ zitari iza kinyamwuga rwose sinatinya kubivuga. Urugero , umwaka ushize ubwo twagombaga kujya muri Afurika y’Epfo, twategetswe gutegereza amasaha arenga abiri turi mu ndege kuko abayobozi bamwe hari abo bashakaga kongera mu ndege. Ntabwo ari byiza ko umuntu yakomeza kwirengera amakosa y’abandi .”

“ Ikindi gihe ubwo twari tugiye i Nantes mu Bufaransa, byasabye ko umuganga agura imiti n’ibipfuko mu mafaranga ye mu minsi ibiri ya mbere, nanubu ntarasubizwa amafaranga yatanze. Twagiye nta myambaro y’imyitozo twitwaje kuko yari ihenze mu kuyipakira mu ndege".

“ Ku manywa, mbere y’uko dukina na Guinea, abakinnyi ntibigeze barya ibya saa sita kuko Hotel itari yishyuwe. Kwitwara nabi mu mukino wa Guinea byatewe n’imyiteguro mibi twagize. Kutabasha kurya kubera ko Hotel itishyuwe? Iyi ni ikipe y’igihugu? Dukeneye gukorera muri ‘conditions’ nziza.”- Hugo Broos, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Cameroon.

Hugo Broos wahesheje Cameroon CAN iheruka, ashobora kuyivamo amasezerano atarangiyeHugo Broos wahesheje Cameroon CAN iheruka, ashobora kuyivamo amasezerano atarangiye

Ibi byose nibyo Hugo Broos agenderaho yemeza ko atakomeza kuvunwa n’akazi mu gihe abashinzwe umupira w’amaguru muri Cameroon batereye agati mu ryinyo bagakomeza kwirengagiza inshingano. Amakuru dukesha BBC akomeza avuga ko mu gihe Hugo Broos yaba aretse gutoza Cameroon yahita yerekeza muri Afurika y’Epfo agahabwa imirimo yo gutoza ikipe yaho y’igihugu.

Rutahizamu Vincent Aboubacar yishimira itsinzi hamwe n'umutoza Hugo BroosRutahizamu Vincent Aboubacar yishimira itsinzi hamwe n’umutoza Hugo Broos
FT: Cameroun 2-1 Misiri!FT: Cameroun 2-1 Misiri!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)