RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Merreikh 2-2 KCCA. Penaliti zitumye abanya Sudani bakomeza nyuma y’iminota 120 y’ishiraniro.
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umunyezamu w’ikipe ya El Merrekh Omar Salim, akuyemo penaliti ebyiri maze yinjiza iyanyuma mu mukino basezereyemo KCCA kuri penaliti 3-0 nyuma yo kunganya 2-2 mu minota 120.

Ikipe ya El Merreikh yagakwiye kuba yabonye igitego ku munota wa mbere ubwo abakinnyi b’inyuma ba KCC biheraga umupira Abdalate Abdallah agacenga umunyezamu ariko ntashobore kuwugeza mu rushundura cyangwa ngo awuhe Allan Wanga wari imbere yizamu ryambaye ubusa.

Ikipe ya KCC yahise igaruka vuba mu mukino ndetse mu kibuga hagati bigaragara ko ari yo iri guhanaha kurusha Mereikh, ariko ikagorwa n’ubwugarizi bw’aba banya Sudani bwari buyobowe n’umunya Cote d’Ivoire Wawa Serge Pascal.

Ikipe ya EL mereikh yari yagumye gukoresha imipira miremire, yaje noneho gushyira umupira hasim maze nyuma yo guhanahana hagati ya Said Mohamed na Mohamed Traore, uyu munya Mali yaje gufungura amazamu kuri uyu mukino nyuma yo guterera umupira ku mfuruka ifunganye, ariko uruhukira mu nshundura nyuma yo gukora gato kuri myugariro wa KCC.

KCCA ntago itagize ngo ibe ywakishyura iki gitego aho yagiye ibona uburyo bwo gutsinda bwinshi buturutse ku mipira iteretse, ariko igice cya mbere kikarangira ari icyo gitego 1-0.

KCCKCC

Igice cya kabiri cyatangiye nubundi nkuko igice cya mbere cyarangiye cyane ko KCCA yahise ibona amahirwe yo kwishyura nanone ku burangare bw’abinyuma ba Merreikh basiganiye umupira maze ukisangira Waswa Herman wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Magoola Salim akawukuramo.

Uyu kapiteni wa El Merreikh ariko ntago yashoboye gukuramo undi mupira ukomeye ku munota wa 53 ubwo nyuma yo guhanahana neza umupira wasanze Tom Masiko wateye ishoti rikomeye mu izamu rya Salim Omar noneho utamenye aho umupira uciye.

Iki gitego cyo kwishyura cya KCCA cyatumye amakipe yombi akanguka maze atangira gusatirana bigaragara aho abasore bayo babiri bagiye bahusha ibitego ku mpande zombi-Allan Wanga wa El Merreikh na Bryan Umony wa KCCA, buri umwe akaba yabonye amahirwe abiri yo gutsinda igitego ariko ntihagire unyeganyeza inshundura.

Gutegereza igitego ariko byaje kurangirira ku munota wa 71 w’umukino, ubwo abasore ba El Merreikh bongeraga guhererekanya neza udupira tugufi maze tukaruhukira kwa Traore Mouhamed wateye ishoti rikomeye mu izamu maze umunyezamu wa KCC akawukoraho gato ariko akawutereka ku kaguru ka Ragi Abdalate Abdallah wahise arangiriza mu izamu.

Gutsindwa iki gitego byari bisobanuye ko KCCA yari guhita isesererwa muri ½, gusa abagande ntago babyemeye kuko bakomeje kotsa igitutu El Merreikh maze biza no kubabyarira umusaruro ku munota wa 84 ubwo Tom Masiko yashyiraga umupira ku kaguru ka Bryan Umony na we akagonga abinyuma ba El- Merreikh agatera umupira ukaruhukira mu nshundura biba 2-2.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya 2-2.

MerreikhMerreikh

Bitandukanye no muri ¼, imikino ya ½ bikaba byari byaratangajwe ko hazitabazwa iminota 30 y’inyongera mu gihe amakipe anganyije.

Uko kandi niko byaje kugenda kuko iminota 30 yaje kongerwaho. Aha, El Merreikh ni yo yatangiye neza ubwo abasore bayo nanone bongeraga gukora nk’ibyo bari bakoze batsinda ibitego bibiri bya mbere, ariko noneho Traore agakorerwa ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, gusa coup franc avuyemo ntigire icyo itanga.

Ubundi buryo bwabonetse muri iyi minota 30 ni aho kapiteni wa KCCA Mpima Saka yazaga kugarura umupira neza mu rubuga rw’amahina maze Bryan Umony yatera umupira n’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu ukagaruka.

Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 2-2, maze biza kuba ngombwa ko hitabazwa za penaliti

  • Balla Gabril wa El Merreikh arayinjije 1-0
  • Bryan Umony wa KCCA arayihusha 1-0
  • Allan Wanga wa El Merreikh arayihushije 1-0
  • Tom Masiko ayiteye hanze 1-0
  • Faisal Mussa Hussein wa El Merreikh arayinjije 2-0
  • Bryan Majwega wa KCCA arayihushije 2-0
  • Umunyezamu Magoola Salim Omar arayinjije umukino urarangira 3-0

EL Merreikh:Magoola Salim Omar, Elbasha Ahmed(Faisal Moussa Hussein 67’), Ayman Said Mohamed, Al Gafer Hussein, Wawa Serge Pascal, Allan Eldien Yousif, Amir Kamal, Ragi Abdalla Abdalate(Ahmed Abakar Mohamed) , Traore Mohamed(Magdi Abdelatif 90’), Allan Wanga, Ismail El-Sidig Adam(Balla Gabril 59’)

Goals: Mohamed Traore 31’, Ragi Abdalate Abdallah 71’

Yellow:Wawa Serge Pascal 104’

KCCA: Mugabi Yasin,Umonyi Bryan, Mpiima Saka, Habib Kavuma(Herman Waswa 46’), Kassaga Richard, Kizza Ibrahim, Lukwiya Rogers(Wadri William 38’), Masiko Tom, Ssenkumba Hakim, Kasule Owen(Bengo Steeven 74’), Brian Majwega.

Yellows:Kassaga Richrad 24’, Tom Masiko 53’, Mpiima Masaka 60’, Kiiza Ibrahim 95’

Goals: Tom Masiko 53’, Bryan Umony 84

sebulikoko Kuya 22-08-2014 saa 11:01'

Ako se nkubwo murabona ama photo mwashyizeho hari aho ahuriye nama team? mubikosore rwose!!!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)