RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 14:05'  -  Rayon Sports vs Espoir: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 7:03'  -  Nahimana Shassir yapfushije se umubyara  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 26:30'  -  Stade ya Mironko igiye kuba iya mbere yakira abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 16:09'  -  Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 14:30'  -  Amagaju arasaba kurenganurwa ku mukino wayahuje na APR FC
Police FC yegukanye umwanya wa 3, itsinze KCCA kuri penaliti
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Police FC ku nshuro ya mbere yari ikinnye imikino ya CECAFA Kagame Cup, ibashije kwegukana umwanya wa 3, ibashije gutsinda ikipe ya KCCA yo mu BUgande, kuri za penaliti, nyuma yuko amakipe yari anganyije igitego 1-1.

Ni umukino utari ushamaje cyane, wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga hagati cyane kurusha uko yasatiraga izamu.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Police FC isatira kurusha ikipe ya KCCA, ni ubwo iminota 90 y’umukino yarangiye Sina Jerome wa Police FC atageze mu kibuga.

Abakapiteni b'amakipe mbere y'umukinoAbakapiteni b’amakipe mbere y’umukino

Mu gice cya mbere cy’umukino ni bwo ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku kazi gakomeye kakozwe na Mbaraga Jimmy.

Mbaraga Jimmy yinjiza igitego cya Police FCMbaraga Jimmy yinjiza igitego cya Police FC

Mbaraga na Jaques bishimira igitegoMbaraga na Jaques bishimira igitego

Kipson Atuheire na we yasatiriye bikomeye, akajya ahusha uburyo bumwe na bumwe bwari bwabazwe.

Igice cya 2 kigitangira, ikipe ya KCCA yasimbuje yinjiza mu kibuga Bryant Majwega, itangira gusatira Police FC, ihita ibona n’igitego ku munota wa 54.

Umuzamu wa KCCA yagiye arikora ikipe ye, inshuro nyinshiUmuzamu wa KCCA yagiye arikora ikipe ye, inshuro nyinshi

Amakipe yakomeje gusatirana ariko ntihagira ibona igitego, ari na ko ikipe ya KCCA yaje kongera gukuramo Majwega wongeye kuvunika.

Tuyisenge Jaques, ari mu bakinnyi bagoye KCCA cyaneTuyisenge Jaques, ari mu bakinnyi bagoye KCCA cyane

Umukino warangiye ari 1-1, icyari gisigaye ni ugukiranurwa na za penaliti.

Mu gutera za penaliti, habanje umukinnyi Kavuma wa KCCA arayihusha, hakurikiraho umukinnyi Tuyisenge Jaques wa Police FC arayinjiza.

Haje umukinnyi Bryant Omony wa KCCA ayitera neza, mu gihe umukinnyi Uwimana Jean D’Amour wa Police FC na we arayinjiza.

Hakurikiyeho umukinnyi Masiko Tom wa KCCA ayitera neza, haza umukinnyi Ndaka wa Police FC, na we arayinjiza.

Umukinnyi Kassaaga Richard wa KCCA, ayiteye igarurwa n’igiti cy’izamu, na ho umukinnyi Eric Ngendahimana ayitera neza, Police FC ihita yegukana umwanya wa 3, n’igihembo 10,000 yamadorali y’amanyamerika.

KCCA yacishagamo igasatira mu gice cya 2 ikipe ya Police FCKCCA yacishagamo igasatira mu gice cya 2 ikipe ya Police FC

Abakinnyi bakinnye uyu mukino ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Peter Kagabo, Twagizimana Fabrice, Mugabo Gabriel, Mwemere Ngirinshuti (84’ Ndaka Frederic), Mutuyimana Mussa (C),Eric Ngendahimana, Tuyisenge Jacques, Uwimana Jean D’Amour, Jimmy Mbaraga,Kipson Athuire (46’, Uwacu Jean Bosco).

KCCA: Elungat Martin , Mpiima Saka, Namwanja Simon, Kisseka Ronie, Kassaga Richard, Isiagi Daniel Opolot, Masiko Tom, Ssenkumba Hakim, Nsimbabi Derrick (82’, Kavuma Habib), Wadri William (46’ Brian Majwega ,61’ Kasule Owen), Umonyi Bryan.

JADO Kuya 24-08-2014 saa 09:11'

Police Fc dukomereze aho,gusa kuba tutarageze ku mukino wa nyuma ni ukubyihanganira,ubu intego ni ugutegura neza Championnat ku buryo umwaka utaha twongera kwitabira CECAFA tukanayitwara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)