RUHAGOYACU.com

CHAN 2016: Abakinnyi ba Congo bashimiwe na Kabila barazenguruka igihugu, Luvumbu ajye kuvuzwa mu mahanga

Nyuma yaho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Gashyantare 2016, abakinnyi, abatoza, abaganga ndetse n’abari bagize delegasiyo y’ikipe ya Congo Kinshasa yegukanye CHAN bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila maze buri umwe agahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Prado ndetse n’umudali, aba bakinnyi bagiye kuzenguruka igihugu bereka abaturage ba Congo Kinshasa igikombe begukanye.

Congo Kinshasa yatwaye igikombe cy’imikino nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Mutarama-7 Gashyantare 2016, nyuma yo gutsinda Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, abakinnyi ba Congo barakorera urugendo muri komini 24 za Kinshasa kuri uyu wa Gatatu, aho bazakurikizaho utundi duce two mu gihugu.

Ministiri wa Siporo muri Congo Kinshasa, Denis Kamabayi Chimbumbu, akaba yemeje amakuru yavugaga ko Hertier Luvumbu wavunikiye mu mukino wa ¼ iki gihugu cyatsinzemo u Rwanda, azajya kuvurizwa hanze mu masaha 48 ari imbere.

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru