RUHAGOYACU.com

ERIC TONY: Abakinnyi 10 bagaragaje impano zidasanzwe muri CHAN 2016

Mu byumweru bitatu bishize, mu Rwanda haberaga irushanwa rya CHAN, rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona z’iwabo. Hari abakinnyi bigaragaje cyane muri iri rushanwa. Bamwe muri bo bakinaga iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere.

CHAN ya 2016, yari igizwe n’imikino 32, yabereye ku bibuga bitatu bitandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye, uretse ku mikino isoza iyo mu matsinda ubwo amakipe yose yakiniraga rimwe.

Abakinnyi 10 bakiri bato nsanga baragaragaje impano zidasanzwe muri CHAN 2016:

Hertier Luvumbu

Nimero 8 wa Congo Kinshasa usanzwe ukinira Vita Club. Luvumbu utarabashije gukina imikino ibiri isoza muri CHAN kubera imvune, yagaragaje ubuhanga bwihariye muri iri rushanwa. Amacenga yihuta y’uyu musore nta gushidikanye ko hari kinini byafashije Congo Kinshasa mu mikino yo mu matsinda ndetse no muri ¼.

Luvumbu na Doxa Gikanji ba Congo kinshasaLuvumbu na Doxa Gikanji ba Congo kinshasa

Yannick Krahire Zakri

Ni umukinnyi ugaragara nk’umunebwe iyo agenda mu kibuga, nyamara akora ibitadukanye iyo afite umupira. Uyu, wambaraga nimero 10 muri Cote d’Ivoire yegukanye umwanya wa gatatu, ndetse akaba akinira ikipe ya ASEC Mimosas , ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bwo gucenga buri wese umuje imbere, atagombereye kumuberekerera.

Dominique Savio Nshuti

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports FC.Nshuti Savio ni umwe mu bakinnyi bashimishije abamubonye muri CHAN. Buri wese yabaga ategereje kuza kumubona asimbura akenshi mu gice cya kabiri bitewe n’amahitamo y’umutoza we. Nta gushidikanye ko uburyo uyu mukinnyi acenga, n’umuvuduko agira ari imwe mu mpano zidasanzwe zigaragaje muri iyi CHAN.

Elvis Chisom Chikatara

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Abia Warriors yo muri Nigeria, ni umwe bakinnyi bigaragaje ndetse akavugisha benshi muri CHAN. Ku mukino we wa mbere, ubwo Nigeria yatsindaga Niger ibitego 4-1, Chikatara yatsinze ibitego bitatu nyuma yo gusimbura mu gice cya kabiri.

Chisom Chikatara ni rutahizamu uzi izamu, atsinda ibitego ndetse arahatana cyane.

Uyu mukinnyi, akaba yaramaze kugurwa na Wydad Casablanca yo muri Maorc nyuma yo gutsinda ibitego 4 muri CHAN.

Sekou Koita

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka ushize, Sekou Koita wa USCK muri Mali, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri rushanwa, atsinda igitego kimwe.

Djigui Diarra

Umunyezamu wa Stade Malien De Bamako F.C yafashije igihugu cye cya Mali kugera ku mukino wa nyuma wa CHAN nubwo batsinzwe na Congo Kinshasa ibitego 3-0. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 gusa, akaba ari we wahawe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be ku mukino wa nyuma!

Elia Mechak

Ibikorwa birivugira. Elia Mechak akaba yaraye atowe nk’umukinnyi w’irushanwa rya CHAN.Uyu, akaba yarabaye umukinnyi mwiza mu mukino ishuro eshatu ndetse ku myaka ye 20, ni umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza bitewe n’uburyo yigaragaje muri iri rushanwa, atsinda ibitego 4.

Meschack asanzwe akinira ikipe ya Don Bosco muri Congo Kinshasa.

Hemann Junior Atcho Djobo

Djobo,umukinnyi wo hagati mu kibuga uca ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Association Sportive Tanda FC yo muri Cote d’ivoire.
Ku myaka ye n’indeshyo ye, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhang, imbarag, amacenga n’umucuduko muri iyi CHAN.

Yazid Emane Atouba

Umukinnyi w’ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroon, na we ni umwe mu bakinnyi bagagaraje impano idasanzwe muri iyi CHAN, ahanini ku buryo yakira umupira, amacenga no guhererekanya n’abandi.

Emery Bayisenge

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, mu mutima wa ba myugariro, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bakina inyuma bigaragaje muri CHAN. Emery ni umukinnyi mwiza ufite ubushake n’ishyaka rivanze n’ubwitange.


Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jado

    Kuya 13-02-2016 saa 03:20'

    Na yanick yaburagamo kbs

  2. fanny

    Kuya 12-02-2016 saa 09:51'

    kbs bakame nawe mwaramwibagiwe rwose niwe wagakwiye umwanya wambere

  3. mahoro

    Kuya 8-02-2016 saa 08:59'

    mwibagiwe fitina na bakame

  4. mahoro

    Kuya 8-02-2016 saa 08:59'

    mwibagiwe fitina na bakame


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru