RUHAGOYACU.com

Gabon yirukanye abatoza bayo nyuma yo kwitwara nabi muri CHAN 2016, abakinnyi 3 bahagarikwa burundu!

Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gabon, Stéphane Bounguendza yamaze gusezererwa kuri uyu mwanya. Ni Nyuma yaho iyi kipe yari ayoboye ititwaye neza mu mikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyoa z’iwabo, CHAN, irushanwa ryabereye mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama-7 Gashyantare 2016.

Gabon yananiwe kurenga amatsinda muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya kane, rikegukanwa na Congo Kinshasa itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Mbere, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Gabon (FEGAFOOT), ryatangaje ko uwari umutoza mukuru Stéphane Bounguendza, yirukanwe ndetse n’uwari umwungirije mu gihe abakinnyi batatu bahagaritswe burundu mu ikipe y’igihugu bazira kwitwara nabi.

“Kubera umusaruro muke wa Pantheres muri CHAN 2016, turabamenyesha ko staff yose y’abatoza b’ikipe y’igihugu iyobowe na Stéphane Bounguendza isezerewe. Umutoza n’umwungiriza we bakaba bazira umusaruro muke w’ikipe n’ibitego bidafututse batsinzwe.”

Uretse aba batoza bombi, abakinnyi babiri bakina inyuma: Edmond Mouele, Stevy Nzambe na rutahizamu Abdou Djamilou Atchabao bahagiritswe burundu mu ikipe y’igihugu mu gihe Dorian Allen Nono na Vladimir Wils Aworet Ogoula bahagaritswe imyaka ibiri bazira kwitwara nabi muri iri rushanwa naho Mario Mandrault ahagarikwa umwaka umwe.

Ikipe ya Gabon yari kumwe n’u Rwanda, Maroc na Cote d’Ivoire mu itsinda rya mbere, yasezerewe mu matsinda ifite inota rimwe yabonye ku mukino wa mbere, inganyije na Maroc ubusa ku busa.

Umukino wa kabiri, Gabon yatsinzwe n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-1 mu gihe ku mukino wa gatatu yatsinzwe na Cote d’Ivoire ibitego 3-1, ihita isezererwa.

Kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon, rifite inama, izagutangaza abahabwa ikipe y’igihugu.

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru