RUHAGOYACU.com

Héritier Luvumbu wavunitse bakina n’Amavubi, agiye kuvuzwa mu Bubiligi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa n’ikipe ya AS Vita Club, Nzinga Héritier Luvumbu agiye kujya kuvurizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, imvune amaranye amezi hafi icyenda.

Nzinga Hertier Luvumbu wavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992, asanzwe akinira ikipe ya Vita Club, ndetse ni umwe mu bakinnyi Congo Kinshasa yari ishingiyeho dore ko ariwe wari ku isonga mu isezererwa ry’Amavubi muri CHAN 2016 nubwo yaje kuvunikira muri uyu mukino wa ¼ ubwo Congo Kinshasa yatsindaga Amavubi y’u Rwanda 2-1 tariki ya 30 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro.

Luvumbu (8) na Doxa Gikanji bishimira igitego cya 1 batsinze AmavubiLuvumbu (8) na Doxa Gikanji bishimira igitego cya 1 batsinze Amavubi
Luvumbu akinana na Sugira muri Vita nubwo batarahurira mu kibugaLuvumbu akinana na Sugira muri Vita nubwo batarahurira mu kibuga
Luvumbu yambikwa umudali na Perezida KagameLuvumbu yambikwa umudali na Perezida Kagame

Uyu mukinnyi akaba agomba kujya kuvuzwa mu Bubiligi tariki ya 17 Ukwakira, aho azabonana na Dr. Sylvain Gadeyne, nyuma yo kubagwa muri Werurwe uyu mwaka mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Valencienne.

Iyi nshuro izaba ari imwe muri 4, agomba kubonanamo n’uyu muganga.

Inkuru bijyanye:

ERIC TONY: Abakinnyi 10 bagaragaje impano zidasanzwe muri CHAN 2016

CHAN 2016: Abakinnyi ba Congo batuye igikombe Luvumbu wabafashije gusezerera Amavubi

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru