RUHAGOYACU.com

Umwe mu bafashije Kongo gutwara CHAN 2016,yahagaritswe burundu kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Umukinnyi w’ikipe ya AS Vita Club n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, Emmanuel Christian Ngundikama yahagaritswe mu mupira w’amaguru nyuma yo gusanga yarakoresheje ibiyobyabwenge mu mikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016, irushanwa ryabereye mu Rwanda.

Nk’uko Ruhagoyacu ibikesha Radio Okapi yo muri Congo Kinshasa, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yasanze uyu mukinnyi yarakoresheje ibiyobyabwenge ku mukino wa ½ Congo Kinshasa yasezereyemo Guinea kuri penaliti, maze imuhagarika mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.

Emmanuel Ngundikama bakunda kwita Kila, yari umwe mu bakinnyi 23 ba Congo Kinshasa begukanye CHAN yabaga ku nshuro ya 4, batsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ange

    Kuya 23-10-2016 saa 10:20'

    amazement


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru