RUHAGOYACU.com

Wikipedia yibeshye ivuga ko Sugira Ernest ari we watsinze ibitego byinshi muri CHAN

Urubuga rwa interineti rwa Wikipedia ya CHAN 2016 ruvuga ko Sugira Ernest ari mu bakinnyi batanu batsinze ibitego byinshi muri CHAN ya 2016, yaraye yegukanywe na Congo Kinshasa itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest akaba yaratsinze ibitego bitatu muri 5 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye muri CHAN mbere yo gusezererwa na Congo Kinshasa muri ¼.

Sugira Ernest yatsinze ibitego bibiri by’u Rwanda ubwo Amavubi yatsindaga Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda, ndetse atsinda igitego kimwe rukumbi u Rwanda rwabonye rukina na Congo Kinshasa muri ¼, rugasezererwa ku bitego 2-1, hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Igitego Sugira yatsinze RD Congo cyari icya gatatu muri CHANIgitego Sugira yatsinze RD Congo cyari icya gatatu muri CHAN

Wikipedia ya CHAN 2016 igaragaza ko Sugira ari umwe mu bakinnyi batanu batsinze ibitego bine muri iri rushanwa ndetse akaba aribo batsinze byinshi, nyamara wareba ku mikino Amavubi yakinnye muri CHAN ndetse no kuri Wikipedia ya Sugira Ernest, bakakwereka ko yatsinze ibitego bitatu muri iri rushanwa.

Wikipedia ivuga ko Sugira ari mu bakinnyi batsinze byinshiWikipedia ivuga ko Sugira ari mu bakinnyi batsinze byinshi

Bitandukanye n'ibiri kuri Wikipedia ya Sugira Bitandukanye n’ibiri kuri Wikipedia ya Sugira

Undi mukinnyi bibeshyaho, ni Saad Bguir wa Tunisia, bavuga ko yatsinze ibitego bine, nyamara yaratsinze ibitego bibiri gusa, ubwo Tunisia yanyagiraga Niger 5-0 mu mukino wasozaga iyo mu itsinda C wabereye kuri stade Regionale ya Nyamirambo.

Kimwe na Bguir, bavuga ko yatsinze ibitego 4!Kimwe na Bguir, bavuga ko yatsinze ibitego 4!

Abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri CHAN ni Elia Lina Meschack wa Congo Kinshasa, Ahmed Akaichi wa Tunisia na Chisom Chikatara wa Nigeria, bose bafite ibitego bine.

Chikatara yatsinze ibitego 3 ku mukino wabahuje na Niger, nyuma yo kwinjira asimbuye mu gice cya kabiri Chikatara yatsinze ibitego 3 ku mukino wabahuje na Niger, nyuma yo kwinjira asimbuye mu gice cya kabiri
Ahmed AkaichiAhmed Akaichi
Meschack wabaye umukinnyi w'irushanwa rya CHAN 2016Meschack wabaye umukinnyi w’irushanwa rya CHAN 2016

Abakinnyi babiri: Joel Kimwaki (kapiteni wa Congo Kinshasa bakina na Angola) na Mohamed Youla (wa Guinea bakina Cote d’ivoire) ni bo bitsinze ibitego muri iri rushanwa, buri umwe igitego.

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tutu

    Kuya 8-02-2016 saa 03:52'

    Ark c namwe mwize wikipedia ni urubuga mwatindaho konawe ushatse wahita ujyaho ugakora edit uko ushatse


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru