RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 11:01'  -  Nshimiye Joseph wa AS Kigali, asanga De Gaulle adakwiye kongera kuyobora FERWAFA
 
 
" FIFA WORLD CUP " Igikombe cy’isi irushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Igikombe cy’isi cy’isi cy’umupira w’amaguru, (Coupe du Monde), cyangwa “ FIFA WORLD CUP “.

Iri ni ryo rushanwa rikomeye ku isi mu mupira w’amaguru ryifuzwa na buri mukinyi wese ukina umupira w’amaguru.

Dore amateka y’iki gikombe:

Iri rushanwa ryaravuye ku gitekerezo cy’umufaransa witwaga Jules Rimet mu 1920, nyuma gato mu gihugu cya Uruguay ni bwo byashyizwe mu bikorwa, maze iryo rushanwa ritahwa bwa mbere na Uruguay imaze gutsinda Argentina, ariko kubera iri rushanwa ryasaga nk’iritaramenyekana ntabwo ryari rikunzwe cyane kuko ku mugabane w’u Burayi basaga nkaho batabyumva kimwe na Jules Rimet.

Ibi byose bikaba byarabaye mbere y’uko intambara y’isi iba igahagarika iri rushanwa imyaka 12 yose. Nyuma y’aho ryongeye gutangira rigarukana ingufu kuko ryakunzwe cyane maze hanagaragara bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane kugeza naho ryaje kuza gufatwa nk’irushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mupira w’amaguru ku isi.

Ibi bikaba byaragiye bigaragara mu mikino imwe yagiye iba igatungura buri wese aho bamwe basaga nk’abari barigize ibihangange mu mupira w’amaguru, aho mu mwaka w’ 1950 USA yatsindaga ubwongereza cyangwa se aho Korea y’amajyaruguru yatsindaga u Butaliyani mu 1966 hamwe no kwigaragaza kwa Cameroun mu myaka za 1980 hamwe n’ukuntu babashije gutsinda Argentine mu mwaka w’ 1990.

Iri rushanwa rikaba ryaratwawe n’amakipe yo ku mugabane w’i Burayi no muri America y’epfo mu nshuro 20 rimaze gukinwa.

Ku nshuru yaryo ya 20 ryabereye ku mugabane wa Africa, akaba ari nabwo bwa mbere aho ryabereye mu gihugu cya Africa y’Epfo muri uyu mwaka w’ 2010.

Kuri iyi nshuro ya 21 iri rushanwa rikaba rigomba kuzabera mu gihugu cya Brazil ku mugabane w’Amerika y’amajyepfo.

Ku nshuro ya 22 aho akazaba ari mu mwaka w’2018 aho iri rushanwa rigomba kuzabera muri Russia mugihe ku nshuro ya 23 rigomba kuzabera muri Qatar.

Iri rushamwa rikaba ryitabirwa n’ibihugu 32 bigabanywa mu matsinda 8, aho buri tsinda riba rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere akomeza muri 1/8, mu matsinda ikipe itsinze itahana amanota atatu naho itsinzwe ikabona zeru.

Amakipe yabashije kurenga 1/8 akomeza muri ¼ abashije kuharenga na yo agakomeza muri ½ iyo amakipe ageze muri ½ buri kipe yose iba ifite imikino 4 iba igomba gukina, ayatsinze akomeza ku mukino wa nyuma naho ayatsinzwe agakinira umwanya wa 3.
Iri rushanwa muri iki gihe rikaba ryarahawe agaciro gakomeye cyane kubera ko aba ari indoto ya buri mukinyi wese gukina mu gikombe cy’isi.

Dore amakipe yatwaye iri rushanwa n’ibihugu ryari ryabereyemo :

  • 1930 Uruguay 4 - 2 Argentina (Uruguay)
  • 1934 Italy 2 - 1 Czechoslovakia (Italy)
  • 1938 Italy 4 - 2 Hungary (France)
  • 1950 Uruguay 2 - 1 Brazil (Brazil)
  • 1954 Germany 3 - 2 Hungary (Switzerland)
  • 1958 Brazil 5 - 2 Sweden (Sweden)
  • 1962 Brazil 3 - 1 Czechoslovakia (Chile)
  • 1966 England 4 - 2 Germany (England)
  • 1970 Brazil 4 - 1 Italy (Mexico)
  • 1974 Germany 2 - 1 Netherlands (Germany)
  • 1978 Argentina 3 - 1 Netherlands (Argentina)
  • 1982 Italy 3 - 1 Germany (Spain)
  • 1986 Argentina 3 - 2 Germany (Mexico)
  • 1990 Germany 1 - 0 Argentina (by Italy)
  • 1994 Brazil 3 - 2 Italy (USA)
  • 1998 France 3 - 0 Brazil (France)
  • 2002 Brazil 2 - 0 Germany (Korea/Japan)
  • 2006 Italy 5:3 (penalty ) France (Germany)
  • 2010 : Spain 1-0 Netherlands ( South Africa )
  • 2014 : Brazil niyo izakira imikino yanyuma
  • 2018 : Russia niyo izakira imikino yanyuma
  • 2022 : Qatar niyo izakira imikino yanyuma

Muri iri rushanwa abakinnyi bitwaye neza na bo bagenerwa ishimwe ritubutse na FIFA. Uwatsinze ibitego byinshi we ahabwa inkweto ya zahabu, naho ikipe yitwaye neza na yo ihabwa ibihembo, mu gihe ikipe yatwaye igikombe yo ihabwa igikombe.

Izindi kipe zose zitabiriye iri rushanwa na zo zigira icyo zihabwa na buri mukinnyi wese witabiriye iri rushanwa akanandikwa mu gitabo cya FIFA.

Si ibyo gusa kuko iyo iri rushanwa riri kuba hatorwa Miss World Cup, n’umufana witwaye neza aba bose bagenerwa ibihembo na FIFA.

Bimwe mu byo utazi ku gikombe cy’isi :

Brazil yibitseho ibikombe 5 (1958, 1962, 1970, 1994, 2002)

Germany yatsindiwe ku mukino wanyuma inshuro 7 (1954, 1966, 1974, 1982, 1986, 1990, 2002) cyo kimwe na Brazil (1950, 1958, 1962, 1970, 1994, 1998, 2002)

Italy (1938-1982) byasabye imyaka 44 ngo Italy ibashe kwegukana ikindi gikombe.

Netherlands imaze gutsindirwa 4 ku mukino wanyuma (1974, 1978, 2010)

Brazil yakinnye imikino yose y’igikombe cy’isi.

South Africa nicyo gihugu cyonyine cyatsindiwe mu majonjora kandi cyakiriye iyi mikino y’igikombe cy’isi.

Germany niyo imaze gukina imikino myinshi ikaba yarakinnnye imikino 99 mu gihe Brazil yo imaze gutsinda imikino 67.

Cafu niwe wakinnye mu gikombe cy’isi imikino myinshi 16 ( Brazil, 1994–2006).

Mu mwaka 1998 hatsinzwe ibitego 171 mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi.

Kuri iyi nshuro iyi mikino izafungurwa numukino uzahuza Brazil na Croatia umukino uzabera kuri stade ya Arena de Sao Paulo , uyu mukino ukazaba ku isaha ya saa yine z’ijoro ku masaha y’i Kigali.

Igihugu cya Spain gifite iki gikombe kikaba kizinjira muri iri rushanwa ku i tariki ya 13/06/2014 aho kizaba gicakirana n’Ubuholandi yari yatsindiye ku mukino wanyuma imyaka 4 ishize.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Brazil357
flag Mexico337
flag Croatia303
flag Cameroon3-80
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag Netherlands379
flag Chile326
flag Spain3-33
flag Australia3-60
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Colombia379
flag Greece3-24
flag Cote d'Ivoire3-13
flag Japan3-41
GROUP D
Team name & flag MP GD Points
flag Costa Rica337
flag Uruguay306
flag Italy3-13
flag England3-21
GROUP E
Team name & flag MP GD Points
flag France367
flag Switzerland316
flag Ecuador304
flag Honduras3-70
GROUP F
Team name & flag MP GD Points
flag Argentina339
flag Nigeria304
flag Bosnia and Herzegovina303
flag Iran3-31
GROUP G
Team name & flag MP GD Points
flag Germany357
flag USA304
flag Portugal3-34
flag Ghana3-21
GROUP H
Team name & flag MP GD Points
flag Belgium339
flag Algeria314
flag Russia3-12
flag Korea Republic3-31
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)