RUHAGOYACU.com

TdF: Cavendish yegukanye etape ya 4 muri 14

Umwongereza Mark Cavendish ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye etape ye ya 4 mu isiganwa rya Tour de France ry’uyu mwaka, aho abasiganwa bavuye Montelimar berekeza Villars-les-Dombes, ahareshya na kilometero 208.5, kuri etape ya 14 ya Tour de France.

Iyi Etape uyu mugabo yegukanye, ni iya 30 mu mateka ye kuva atangiye gusiganwa muri Tour de France, ndetse arabura 4 ngo anganye na Eddy Merckx ufite agahigo ko kwegukana nyinshi.

10 ba mbere kuri etape ya 14

  1. Mark Cavendish (GB) Dimension Data, 5:43:49
  2. Alexander Kristoff (Nor) Katusha, same time
  3. Peter Sagan (Svk) Tinkoff, st
  4. John Degenkolb (Ger) Giant-Alpecin, st
  5. Marcel Kittel (Ger) Etixx - Quick-Step, st
  6. Andre Greipel (Ger) Lotto Soudal, st
  7. Bryan Coquard (Fra) Direct Energie, st
  8. Davide Cimolai (Ita) Lampre-Merida, st
  9. Christophe Laporte (Fra) Cofidis, st
  10. Samuel Dumoulin (Fra) Ag2r-La Mondiale, st

Urutonde rusange nyuma ya etape ya 14

  1. Chris Froome (GB) Team Sky, 63:46:40
  2. Bauke Mollema (Ned) Trek-Segafredo, +1:47
  3. Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, +2:45
  4. Nairo Quintana (Col) Movistar, +2:59
  5. Alejandro Valverde (Esp) Movistar, +3:17
  6. Tejay van Garderen (USA) BMC Racing, +3:19
  7. Romain Bardet (Fra) Ag2r-La Mondiale, +4:04
  8. Richie Porte (Aus) BMC Racing, +4:27
  9. Dan Martin (Irl) Etixx - Quick-Step, +5:03
  10. Fabio Aru (Ita) Astana, +5:16

Kuri iki Cyumweru, barasiganwa etape ya 15, aho barava Bourg-en-Bresse, basoreze Culoz, ahareshya na kilometero 160.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru