RUHAGOYACU.com

TdF: Chris Froome yaciwe ama-pound 157 nyuma yo gutwara etape ya 8, yambara umwenda w’umuhondo

Umwongereza, Chris Froome wegukanye isiganwa rya Tour de France mu mwaka ushize, byamusabye gutegereza amasaha 4 iminota 57 n’amasegonda 33 kuri uyu wa Gatandatu, atwara etape ya 8 y’isiganwa ry’uyu mwaka, ndetse ku nshuro ya mbere yambara umwenda w’umuhondo.

Chris Froome yabashije gusiga abo bari kumwe, ho amasegonda 13, aho bamanutse ibilometero 17 ndetse ahabwa inyongera y’amasegonda 10 yatumye yambara umwenda w’umuhondo, aho kugeza ubu asiga Adam Yates (Orica-BikeExchange) wa kabiri amasegonda 16 ndetse na Joaquim Rodriguez (Katusha) ku rutonde rusange.

Froome yatwaye etape ya 8, ahita ayobora urutonde rusangeFroome yatwaye etape ya 8, ahita ayobora urutonde rusange

Muri uru rugendo ryavuye Pau basoreza Bagneres de Luchon, aho basiganwe kilometero 183, Nairo Quintana (Movistar) yabaye uwa 11 ndetse asigwa amasegonda 23 na Chris Froome ku rutonde rusange mu gihe Alberto Contador (Tinkoff) kuri ubu ari inyuma ho iminota 3 n’amasonda 21 dore ko kuri uyu wa Gatandatu yasizwe umunota umwe n’amasegonda 41.

Ubwo bari mu isiganwa hagati, Chris Froome yasagariwe n’umufana w’umunya-Colombia maze amukubita mu maso, byatumye acibwa ama-pound 157, hafi ibihumbi 160 mu manyarwanda.

Rwari urugendo rwo mu misoziRwari urugendo rwo mu misozi

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya 8

  1. Chris Froome (Britain / Team Sky) 4:57:33"
  2. Daniel Martin (Ireland / Etixx - Quick-Step) +13"
  3. Joaquim Rodriguez (Spain / Katusha)
  4. Romain Bardet (France / AG2R)
  5. Roman Kreuziger (Czech Republic / Tinkoff)
  6. Fabio Aru (Italy / Astana) 7. Adam Yates (Britain / Orica)
  7. Alejandro Valverde (Spain / Movistar)
  8. Bauke Mollema (Netherlands / Trek)
  9. Richie Porte (Australia / BMC Racing)

Urutonde rusange nyuma ya Etape ya 8

  1. Chris Froome (Britain / Team Sky) 39:13:04"
  2. Adam Yates (Britain / Orica) +16"
  3. Joaquim Rodriguez (Spain / Katusha)
  4. Daniel Martin (Ireland / Etixx - Quick-Step) +17"
  5. Alejandro Valverde (Spain / Movistar) +19"
  6. Nairo Quintana (Colombia / Movistar) +23"
  7. Fabio Aru (Italy / Astana)
  8. Tejay van Garderen (U.S. / BMC Racing)
  9. Romain Bardet (France / AG2R)
  10. Bauke Mollema (Netherlands / Trek)

Kuri iki Cyumweru, abasiganwa barava Vielha Val d’Aran basoreze Andorre Arcalis, aho abakinnyi bazi kuzamuka cyane, ari bo bahabwa amahirwe kuri iyi etape ya 9 ifite kilometero 184.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru