RUHAGOYACU.com

TdF: Dumoulin yegukanye etape ya 9, Alberto Contador yikura mu isiganwa

Umuholandi Tom Dumoulin yegukanye etape ya 9 ya Tour de France kuri iki Cyumweru, ubwo abasiganwa bavaga Vielha Val d’Aran basoreza Andorre Arcalis, ahareshya na kilometero 184 maze akoresha amasaha 5, iminota 16 n’amasegonda 24.

Mu isiganwa ry’uyu munsi ryihariwe n’abahanga mu kuzamuka, ryaranzwe n’imvura yaguye mu bice abasiganwa banyuzemo nubwo hamwe havaga izuba.

Chris Froome ukomeje kuyobora urutonde rusange ntiyabashije kuza mu bakinnyi 10 ba mbere, kuko yabaye uwa 11 kuri uyu munsi, aho yakoresheje ibihe bimwe na mugenzi we Adam Yates umukurikira nubwo yamuje imbere.

 Bauke Mollema, Chris Froome na Quintana Bauke Mollema, Chris Froome na Quintana

Kuri uyu wa Mbere kandi, Albero Contador, umunya-Espagne w’imyaka 33, wegukanye iri siganwa mu 2007 na 2009 ndetse wahabwaga amahirwe yo kwitwara neza muri uyu mwaka, ntiyasiganwe nyuma yo kwikura mu irushanwa kubera ikibazo cy’uburwayi, dore ko mu minsi ibiri ibanza yakozemo impanuka yikurikiranya.

Alberto Contador yavuye mu irushanwaAlberto Contador yavuye mu irushanwa

Kuri uyu wa Mbere ni aka ruhuko, aho isiganwa rizasubukurwa kuwa Kabiri, abasiganwa bakora urugendo rwa kilometero 194, bava Escaldes Engordany kugera Revel kuri etape ya 10 ya Tour de France 2016.

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya 9

  1. Tom Dumoulin (Ned) Giant-Alpecin, 5:16:24
  2. Rui Costa (Por) Lampre-Merida, +38sec
  3. Rafal Majka (Pol) Tinkoff, ‘’
  4. Daniel Navarro (Esp) Cofidis, +1:39
  5. Winner Anacona (Col) Movistar, +1:57
  6. Thibaut Pinot (Fra) FDJ.fr, +2:30
  7. George Bennett (NZ) LottoNL-Jumbo, +2:48
  8. Diego Rosa (Ita) Astana, +2:52
  9. Mathias Frank (Sui) IAM Cycling, +3:44
  10. Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, +6:35

Abandi:

11.Chris Froome (GB) Team Sky, ‘’

12.Nairo Quintana (Col) Movistar, ‘’

13.Richie Porte (Aus) BMC Racing, +6:37

14. Dan Martin (Irl) Etixx - Quick-Step, ‘’

Urutonde rusange nyuma ya Etape ya 9

  1. Chris Froome (GB) Team Sky, 44:36:03
  2. Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, +16sec
  3. Dan Martin (Irl) Etixx - Quick-Step, +19
  4. Nairo Quintana (Col) Movistar, +23
  5. Joaquim Rodriguez (Esp) Katusha, +37
  6. Romain Bardet (Fra) Ag2r-La Mondiale, +44
  7. Bauke Mollema (Ned) Trek-Segafredo, ‘’
  8. Sergio Henao (Col) Team Sky, ‘’
  9. Louis Meintjes (RSA) Lampre-Merida, +55
  10. Alejandro Valverde (Esp) Movistar, +1:01

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru