RUHAGOYACU.com

TdF: Michael Matthews yegukanye etape ya 10, Chris Froome akomeza kuyobora

Umunya-Australia Michael Matthews w’imyaka 25, ukinira Orica-BikeExchange ni we wegukanye etape ya 10 ya Tour de France, aho kuri uyu wa Kabiri basiganwe ibilometero 197, bava Escaldes Engordany kugera Revel.

Michael Matthews yabigezeho nyuma yo gutanga ku murongo abakinnyi barimo Peter Sagan na Edvald Boasson Hagen, atwara etape ye ya mbere mu isiganwa akoresheje amasaha 4, iminota 22 n’amasegonda 38.

Chris Froome ukomeje kuyobora abandi ku rutonde rusange, yaje nyuma y’iminota 9 n’amasegonda 39 uwa mbere ahageze mu gihe uwa kabiri ku rutonde rusange, umwongereza Adam Yates w’imyaka 23 ukinira Orica BikeExchane, na we yaje mu gikundi ndetse akomeje kwambara umwenda w’umweru nk’umukinnyi ukiri muto uri kwitwara neza.

Gushyira hamwe kw’abakinnyi b’ikipe ya Orica BikeExchange barimo Adam Yates, ndetse by’umwihariko Luke Durbridge na Daryl Impey byafashije Michael Matthews kwegukana iyi etape nyum yo kubuza Peter Sagan wa Tinkoff gutambuka ubwo haburaga metero nkeya ngo bagere ku murongo.

Peter Sagan wabaye uwa kabiri, akaba yahawe umwambaro w’icyatsi, awambuye Marlk Cavendish.

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya 10

  1. Michael Matthews (Aus/Orica-BikeExchange) 4h 22mins 38secs
  2. Peter Sagan (Svk/Tinkoff) “
  3. Edvald Boasson Hagen (Nor/Dimension Data)
  4. Greg van Avermaet (Bel/BMC Racing)
  5. Samuel Dumoulin (Fra/AG2R La Mondiale)
  6. Daryl Impey (SA/Orica-BikeExchange) +2secs
  7. Luke Durbridge (Aus/Orica-BikeExchange) +1min 10secs
  8. Damiano Caruso (Ita/BMC Racing)+3min 1 sec
  9. Gorka Izaguirre (Spa/Movistar) +3min 10 secs
  10. TonyGallopin (Fra/Lotto Soudal) “

Urutonde rusange nyuma ya Etape ya 10

  1. Chris Froome (GB/Team Sky) 49h 8mins 20secs
  2. Adam Yates (GB/Orica-BikeExchange) +16secs
  3. Daniel Martin (Ire/Etixx - Quick-Step) +19secs
  4. Nairo Quintana (Col/Movistar) +23 secs
  5. Joaquim Rodriguez (Spa/Katusha) +37secs
  6. Bauke Mollema (Ned/Trek-Segafredo) +44secs
  7. Romain Bardet (Fra/AG2R La Mondiale) “
  8. Sergio Henao (Col/Team Sky)
  9. Louis Meintjes (SA/Lampre) +55secs
  10. Alejandro Valverde (Spa/Movistar) +1min 1sec

Kuri uyu wa Gatatu, abasiganwa barava Carcassonne, berekeza Montpellier, ahareshya na kilometero 162.5, kuri etape ya 11 y’isiganwa ry’uyu mwaka.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru