RUHAGOYACU.com

TdF: Peter Sagan yatwaye etape ya 11, Chris Froome yongera ibihe

Umwongereza Chris Froome ukinira Team Sky, akomeje kuyobora urutonde rusange mu isiganwa rya Tour de France, rigeze kuri etape ya 11, iyi yegukanywe n’umunya-Slovakia, Peter Sagan ukinira Tinkoff.

Kuri uyu wa Gatatu, abasiganwa bakoze ibilometero 162.5, aho Peter Sagan yasoje ari ku mwanya wa mbere, akoresha ibihe bimwe na Chris Froome ndetse banikira abandi bari babakurikiye, dore ko hajemo intera y’amasegonda 6.

Habura kilometero 12 ngo basoze, Marcel Bodnar ukinana na Peter Sagan muri Tinkoff bagaragaje gusatira bikomeye, bahanganye na Chris Froome na Geraint Thomas ba Team Sky, ndetse aba uko ari bane babasha gutanga abandi Montpellier, aho Sagan yabashije gutsinda Chris Froome ku murongo.

Kubona umwanya wa kabiri kuri iyi etape ya 11, asize bagenzi be amasegonda 6, byahesheje Chris Froome kongererwa amasegonda 6 ndetse bituma asiga Adam Yates (Orica-BikeExchange) wa kabiri ku rutonde rusange, amasegonda 28.

Dan Martin (Etixx - Quick-Step) aracyari uwa gatatu ku rutonde rusange nubwo yasizwe amasegonda 31, kimwe na Nairo Quintana (Movistar) wa kane, wasizwe amasegonda 35 na Chris Froome wa mbere.

10 ba mbere kuri etape ya 11:

  1. Peter Sagan (Svk) Tinkoff, 3:26:23
  2. Chris Froome (GB) Team Sky, ‘’
  3. Maciej Bodnar (Pol) Tinkoff, ‘’
  4. Alexander Kristoff (Nor) Katusha, +6sec
  5. Christophe Laporte (Fra) Cofidis, ‘’
  6. Jasper Stuyven (Bel) Trek-Segafredo, ‘’
  7. Edvald Boasson Hagen (Nor) Dimension Data, ‘’
  8. Andre Greipel (Ger) Lotto Soudal, ‘’
  9. Sondre Holst Enger (Nor) IAM Cycling, ‘’
  10. Oliver Naesen (Bel) IAM Cycling, ‘’

10 ba mbere ku rutonde rusange, nyuma ya Etape ya 11

  1. Chris Froome (GB) Team Sky, 52:34:37
  2. Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, +28sec
  3. Dan Martin (Irl) Etixx - Quick-Step, +31
  4. Nairo Quintana (Col) Movistar, +35
  5. Bauke Mollema (Ned) Trek-Segafredo, +56
  6. Romain Bardet (Fra) Ag2r-La Mondiale, ‘’
  7. Sergio Henao (Col) Team Sky, ‘’
  8. Alejandro Valverde (Esp) Movistar, +1:13
  9. Tejay van Garderen (USA) BMC Racing, ‘’
  10. Roman Kreuziger (Cze) Tinkoff, +1:28

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru