RUHAGOYACU.com

TdF: Peter Sagan yegukanye etape ye ya 3, bivuye kure

Umunya-Slovakia Peter Sagan ukinira Tinkoff ni we wegukanye etape ya 16 ya Tour de France 2016, akoresheje amasaha 4, iminota 26 n’amasegonda 2, ubwo abasiganwa bavaga Morains bagera Berne mu Busiwisi, ahareshya na kilometero 209.

Peter Sagan yabigezeho nyuma yo guhigika Alexander Kristoff (Katusha) bagereye ku murongo icya rimwe ndetse hakitabazwa amashusho.

Iyi etape ya 16 yegukanywe n’uyu munya-Slovakia, ni iya 3 yegukanye mu isiganwa ry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 2 Nyakanga 2016.

Pater Sagan, ukomeje kwambara umwenda w'icyatsi, yatanze Kristoff ku murongoPater Sagan, ukomeje kwambara umwenda w’icyatsi, yatanze Kristoff ku murongo

Chris Froome (Team Sky), umwongereje ukomeje kuyobora isiganwa, ntiyabashije kuzamu bakinnyi b’imbere, ariko ibihe yakoresheje aza ku mwanya wa 14, ntibitandukanye n’iby’abandi ndetse kuba we na Bauke Mollema (Trek-Segafredo) bakoresheje ibihe bimwe, bikomeje gutuma batandukanywa n’umunota 1 n’amasegonda 47 ku rutonde rusange mu gihe hasigaye etape 5 ngo isiganwa rishyirweho akadomo.

Adam Yates (Orica-BikeExchange) aracyasigwa iminota 2 n’amasegonda 45 ku mwanya wa 3 mu gihe Nairo Quintana (Movistar) asigwa iminota 2 n’amasegonda 59 ku mwanya wa kane w’urutonde rusange.

Kuri uyu wa Kabiri, abasiganwa barafata akaruhuko ka 2, basubukure isiganwa kuwa Gatatu, basiganwa ibilometero 184.5, kuva Bern kugera Finhaut-Emosson kuri etape ya 17 y’isiganwa.

Abakinnyi 10 ba mbere, etape ya 16

  1. Peter Sagan (Svk) Tinkoff, 4:26:02
  2. Alexander Kristoff (Nor) Katusha, same time
  3. Sondre Holst Enger (Nor) IAM Cycling, st
  4. John Degenkolb (Ger) Giant-Alpecin, st
  5. Michael Matthews (Aus) Orica-BikeExchange, st
  6. Fabian Cancellara (Sui) Trek-Segafredo, st
  7. Sep Vanmarcke (Bel) LottoNL-Jumbo, st
  8. Ariel Richeze (Arg) Etixx - Quick-Step, st
  9. Edvald Boasson Hagen (Nor) Dimension Data, st
  10. Greg Van Avermaet (Bel) BMC Racing, st

Abandi

  • 14 Chris Froome (GB) Team Sky, st
  • 20 Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, st
  • 24 Mark Cavendish (GB) Dimension Data, st

Urutonde rusange nyuma ya etape ya 16

  1. Chris Froome (GB) Team Sky, 72:40:38
  2. Bauke Mollema (Ned) Trek-Segafredo, +1:47
  3. Adam Yates (GB) Orica-BikeExchange, +2:45
  4. Nairo Quintana (Col) Movistar, +2:59
  5. Alejandro Valverde (Esp) Movistar, +3:17
  6. Romain Bardet (Fra) Ag2r-La Mondiale, +4:04
  7. Richie Porte (Aus) BMC Racing, +4:27
  8. Tejay van Garderen (USA) BMC Racing, +4:47
  9. Dan Martin (Irl) Etixx - Quick-Step, +5:03
  10. Fabio Aru (Ita) Astana, +5:16

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru