RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo yakoze amateka atarabaho iburayi mbere yo kwesa agahigo ka Platini

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba na kapiteni wayo Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere ubashije gutsinda mu mikino ya Euro mu nshuro 4 zitandukanye.

Ibi, Ronaldo yabigezeho ubwo yatsindaga igitego cye cya 8muri iyi mikino kuva mu 2004, aho yakinaga umukino wa 17 ndetse ni aka ubwako ni agahigo.


Ronaldo wanaciye agahigo ko kuba ariwe umaze gukinira igihugu cye imikino myinshi, akaba yongeye guca agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ukinnye imikino myinshi muri iyi mikino y’Uburayi, aho akinnye imikino 17, akaba ahigitse umufaransa Lilian Thuram n’umuholandi Edwin van der Sar bakinnye 16.

Uyu mugabo w’imyaka 31, akaba yaraciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wa mbere wakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa ari muto kurusha abandi, ubwo mu 2004 bakiraga iri rushanwa bagatsindwa n’Ubugereki 1-0, yari afite imyaka 19 n’iminsi 150.

Uretse ibitego 2 yatsinze Hungary uyu munsi, mu marushanwa 3 aheruka yakinnye, yatsinzemo ibitego 6, aho mu 2004 bageze ku mukino wa nyuma, mu 2008 bagera muri ¼ mu gihe mu 2012 baviriyemo muri ½.

Ronaldo akaba ahanzweho amaso nyuma yo kugeza ibitego 8, aho asigaje igitego 1 ngo afate Michel Platini watsinze ibitego 9 mu mikino 5 ubwo yakinaga Euro 1984.

Muri 1/8, Portugal ya Cristiano Ronaldo yazamutse nk’ikipe ya 3 yitwaye neza, izahura na Croatia ikinamo Mateo Kovacik na Luka Modric bakinana muri Real Madrid.

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kanyanzira jean chrysostome

    Kuya 24-06-2016 saa 07:37'

    ni indashyikirwa

  2. samrazak53@gmail.com

    Kuya 23-06-2016 saa 07:35'

    Karima Uriko urarima munyandiko Ntagitangaje mbona Portugal yakoze kuko niyo yaribunganye Australia yavagamo.Ntaho Portugal yasabwaga ibitego byinshi Cg yatangiye ariyaga 3 irangije ariyaga 3 Son ntimukabye namwe.Ikindi buriya Euro ibihugu biyitabira bigiramo amahirwe nuko batajya bazanamo amakipe yahandi nko muri South amerika ngo murebe abashoboye.Ibaze aho umuntu nka Platini ngo kuva muriza 1984 afite ibitego 9 yapapapapa ntakigenda nahahurirwa nikipe nkaza Portugal nyine nahose France,England turkia, Ect...... murebe COPA AMERIKA Murumirwa niyo mpamvu banarusha aribo bayoboye isi kuri RUHAGO FOOT

  3. karima franck

    Kuya 23-06-2016 saa 03:15'

    Murakoz can kuraya makuru yinkino mudushikiriza atagira agasembwe cank novuga agaragara yukuri tukaba dukej ikipe yacu ya Portugal kuko ivuye kure kandi turizey kwizotangaza abantu benshi. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru