RUHAGOYACU.com

Euro 2016: C. Ronaldo afashije Portugal kugera ku mukino wa nyuma

Umukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, usize ikipe ya Portugal ikatishije ikipe yo kuzakina umukino wa nyuma (final) nyuma yo gutsinda Wales ibitego 2-0.

Mu gice cya mbere ikipe ya Wales yatangiye ishakisha uburyo yabona igitego, Portugal nayo ikanyuzamo igasatira izamu, amakipe yombi yaragije igice cya mbere nta kipe ibashije kubona igitego.

Igitego cya Ronaldo cya mbereIgitego cya Ronaldo cya mbere

Mu gice cya kabiri ikipe ya Portugal yaje bigaragara yuko yari imaze kumva inama z’umutoza wayo ku munota wa 50 Cristiano Ronaldo yinjije igitego cya mbere, nyuma y’iminota 3 gusa atanga na pase yavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nani.

Nani yinjiza igitego cya kabiriNani yinjiza igitego cya kabiri

Wales yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura ibyo bitego, umuzamu wa Portugal ababera ibamba.

Bale yagerageje uburyo bwose bwavamo igitego birangaBale yagerageje uburyo bwose bwavamo igitego biranga

Umukinnyi Bale wagerageje kujya atera mu izamu rya Portugal, umukino warangiye Portugal itsinze Wales ibitego 2-0.

Ihita ibona itike zo kuzakina umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 10/07/2016, izahura n’ikipe iza kwitwara neza hagati ya France na Germany.

Bale areba uburyo umupira w'umutwe C Ronaldo yatsinzemo igitego cya mbereBale areba uburyo umupira w’umutwe C Ronaldo yatsinzemo igitego cya mbere
Abafana ba Wales ntako batari bagize bafana ikipe yaboAbafana ba Wales ntako batari bagize bafana ikipe yabo

Bombi bakinira Real Madrid umukino urangiye basuhuzanyijeBombi bakinira Real Madrid umukino urangiye basuhuzanyije
Cristiano Ronaldo yishimira igitegoCristiano Ronaldo yishimira igitego
Ramsey nawe yari yicaye hanze kubera amakarita abiri y'umuhondoRamsey nawe yari yicaye hanze kubera amakarita abiri y’umuhondo

Pepe wa Portugal yawurebeye hanze kubera ikibazo cy'imvunePepe wa Portugal yawurebeye hanze kubera ikibazo cy’imvune
Hal Robson-Kanu ahatana na Jose Fonte wamubereye ibambaHal Robson-Kanu ahatana na Jose Fonte wamubereye ibamba

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 6-07-2016 saa 21:03'

    Yeweeee, ubonye imigeri imeze nk’iya karate yari yateguwe, ntabintu bidasanzwe ntegereje kuri AS Kigali.
    Umukoci nari nabahishe ni uw’APR undi ni uwa AS Kigali bazasezera cg bakirukanwa.
    Abandi bose bamaze kwirukanwa cg barasezera.
    Mwemere rero ibyo mbabwira ko AS Kigali itazakina igamije gutsinda.
    Ariko ntawabura kwibutsa komite ya Rayon Sport ko ikwiye gukura isomo rikomeye kuri iyi shampiyona 2016.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru