RUHAGOYACU.com

Euro 2016: France isezereye Iceland umukino winjiyemo ibitego byinshi

Umukino usoza imikino ya kimwe cya kane kirangiza mu irushanwa ry’igikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, wahuzaga France na Iceland warumbutsemo ibitego 5-2.

Olivier Giroud afungura izamu ku gitego cya mbereOlivier Giroud afungura izamu ku gitego cya mbere

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Ubufaransa bufite impamba y’ibitego 4-0, ibitego byinjiwe na Olivier Giroud wafunguye izamu ku munota wa 12, igitego cya kabiri kinjiye ku munota wa 20 gitsinzwe na Paul Pogba, igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 43 na Dimitri Payet, nyuma y’iminota ibiri gusa Antoine Griezmann yinjiza igitego cya kane.

Amakipe yombi ajya ku ruhuka France yizeye itike ya kimwe cya kabiri kirangiza nyuma yiyo mpamba y’ibitego.

Sigthorsson yinjiza igitego cya mbere cya IcelandSigthorsson yinjiza igitego cya mbere cya Iceland

Mu gice cya kabiri ikipe ya Iceland yagarutse yisubiyeho ishaka kwishyura, iza no kubona igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Kolbeinn Sigthorsson, nyuma y’iminota itatu gusa Olivier Giroud yatsindiye France igitego cya 5.

Umutoza wa France, Didier Deschamps yahise akuramo Giroud wakinaga uyu mukino afite ikarita y’umuhondo, umutoza yirindaga ko yabona ikarita ya kabiri yamubuza kuzakina umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza bazakina n’Ubudage.

Niko byaje no kugenda ku mukinnyi Koscielny wasimbuwe na Mangala, ku munota wa 84 ikipe ya Iceland yinjije igitego cya kabiri gitsinzwe na Birkir Bjarnason, umukino urangira ari ibitego 5-2, Iceland urugendo rwayo rurangirira aha nyuma yaho yari yatunguranye ubwo yasezereraga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Griezmann akomeje kunyeganyeza inshunduraGriezmann akomeje kunyeganyeza inshundura

Giroud ku gitego cya kabiri yinjije Giroud ku gitego cya kabiri yinjije

Payet akomeje kureba mu izamuPayet akomeje kureba mu izamu
Pogba yinjiza igitego kiza n'umutwePogba yinjiza igitego kiza n’umutwe
Pogba yishimira igitego, umukinnyi Manchester United ishaka kwisubizaPogba yishimira igitego, umukinnyi Manchester United ishaka kwisubiza

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. djuma

    Kuya 4-07-2016 saa 00:09'

    aba bari barimo kwasa ikibonobono kabisa. ubudage buzababagira ibisiga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru