RUHAGOYACU.com

Euro 2016: France isezereye Ubudage isanga Portugal ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ikatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi, nyuma yo gutsinda Ubudage ibitego 2-0.

Schweinsteiger akora umupira wavuyemo penaliti yavuyemo igitego cya mbereSchweinsteiger akora umupira wavuyemo penaliti yavuyemo igitego cya mbere

Umukino watangiye ikipe y’Ubudage yawihariye isatira ikagenda inahusha uburyo bwo gutsinda, France yari yarushwaga cyane hagati nayo yanyuzagamo igasatira izamu ry’Ubudage ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, France yaje kubona penaliti ku ikosa ryakozwe na Bastian Schweinsteiger ubwo yakoraga umupira, penaliti yatewe neza na Antoine Griezmann yatumye amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Griezmann uko yateye penaliti hasi niko igitego kinjiyeGriezmann uko yateye penaliti hasi niko igitego kinjiye

Mu gice cya kabiri France yatangiye isatira, bitandukanye nuko yakinnye mu gice cya mbere, Ubudage bwakomeje kwiharira umupira ariko kwinjiza igitego biranga.

Ku munota wa 72 Antoine Griezmann yinjije igitego cya kabiri ku ikosa ryakozwe n’umuzamu w’Ubudage Manuel Neuer.

Antoine Griezmann yinjiza igitego cya kabiriAntoine Griezmann yinjiza igitego cya kabiri

France yahise ikomeza kurinda izamu, Germany nayo ariko isatira ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe, ariko umuzamu Hugo Lloris akomeza kwitwara neza n’abakinnyi ba myugariro bari imbere ye. Umukino warangiye France isanze ikipe ya Portugal ku mukino wanyuma zizahuriramo ku cyumweru tariki ya 10/07/2016.

Perezida wa France nawe yarahibereyePerezida wa France nawe yarahibereye








Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Reviriane Nisingizwe

    Kuya 8-07-2016 saa 01:53'

    Byarikuba.Bitatu. jirud arabyica.arikose.warya intozi.ibimonyo.bikakunanira

  2. Pacifique

    Kuya 7-07-2016 saa 23:47'

    France oyeeeeeeeeee!

  3. Djgoldenheart

    Kuya 7-07-2016 saa 17:53'

    Uwo Musore afite ibisekuruza bya hano mu budage niwe wohereje benewabo murugo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru