RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Iceland ikoreye amateka ku Bongereza, umutoza Roy Hodgson arasezera- Uko amakipe azahura muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Iceland ikoze amateka mu mikino y’u Burayi isezerera Abongereza, ni nyuma yo kubatsinda 2-1 mu mukino wa 1/8 wabereye kuri Allianz Riviera.

Abongereza bafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 3 kuri penaliti yatewe na Wayne Rooney ubwo umuzamu Hannes Thor Halldorsson yakoreraga ikosa kuri Raheem Sterling.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Ragnar Sigurdsson yatsinze igitego cyo kwishyura mbere yuko bagera ku munota wa 19, aho Kolbeinn Sigthorsson yatsinze igitego cyahesheje Iceland kugera muri ¼.

Iki gihugu cya Iceland kikaba gituwe n’abaturage 330,000 mu gihe Ubwongereza butuwe na 54,300,000 ndetse iyi ni inshuro ya mbere Iceland ikina imikino y’Uburayi.

Roy Hodgson utoza Abongereza, akaba yakoze impinduka zitandukanye yinjiza mu kibuga, Jamie Vardy, Jack Wilshare na Rashford mu mwanya wa Sterling, Eric Dier na Wayne Rooney ariko ntacyo byahinduye ku mukino.

England: Hart, Walker, Rose, Smalling, Cahill, Dier (Wilshere), Alli, Rooney (Rashford), Sterling (Vardy), Kane, Sturridge.

Iceland: Halldorsson, Saevarsson, Arnason, Sigurdsson, Skulason, Gudmundsson, Sigurdsson, Gunnarsson, Bjarnason, Sigthorsson (Bjarnason), Bodvarsson (Traustason).

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’Abongereza, Roy Hodgson akaba yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Uko bazahura muri ¼ (Imikino yose izajya iba 21:00):

Kuwa 4:

  • Portugal vs Poland

Kuwa 5:

  • Wales vs Belgium

Kuwa 6:

  • Germany vs Italy

Ku Cyumweru:

  • France vs Iceland
Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. PAUL

    Kuya 28-06-2016 saa 13:12'

    kuwa27-6/2016YEGOKO MANA ARIKO MURASAZE IBYAREYO MUBIZANYE GUTE MUBANZE MUTSIKE IRUSIZI

  2. MARISORE

    Kuya 28-06-2016 saa 12:41'

    APERI NIMUREKURE,MUTONGERA KABATIZWA TALISISI 6.6 KUMUKINO WANYUMA MU CYAMAHORO. GIKUNDIRO , OYEEEE

  3. MARISORE

    Kuya 28-06-2016 saa 12:30'

    APERI NIMUREKURE,MUTONGERA KABATIZWA TALISISI 6.6 KUMUKINO WANYUMA MU CYAMAHORO. GIKUNDIRO , OYEEEE

  4. dodos

    Kuya 28-06-2016 saa 08:51'

    ariko narumiwe koko nkawe se rayon sport uyizanye ute ? kdi ntimujya mumenya ko mwigorewe mubon ye mukira kiyovunone mutangiye kuvugishwa naho england yo gutaha ntaribi.

  5. Wraby

    Kuya 28-06-2016 saa 05:30'

    Cyari igihe ngo abana bajye gukura england ngo nibo bato muri euro 2016.

  6. mugisha

    Kuya 28-06-2016 saa 03:11'

    espoir nayo itwitege uyumunsi turayibatiza munezero ndasaba abafana ba apr fc kuza aribeshyi kukibuga ndabizi as kigali izakuramo gasenyi dukurikije amateka abarayon barabizi ko urugendo rwabo rurangirira kuri as kigali

  7. gaso

    Kuya 27-06-2016 saa 23:18'

    muri iyiminsi amakipe yambara ubururu n’umweru asigaye ari dange.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru