RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Igitego cya Perisic gitumye Italy izahura na Spain

Igitego cya Ivan Perisic wa Croatia yatsinze habura iminota 3 ngo umukino urangiye gifashije ikipe y’igihugu cye kuyobora itsinda D n’amanota 7. Ni nyuma yo gutsinda Spain ibitego 2-1 mu mukino usoza iyo mw’ itsinda, naho Czech Republic 0 - 2 Turkey.


Morata yinjiza igitego ku mupira yaherejwe na Fabregas

Umukino wahuzaga ikipe ya Spain ari nayo ifite igikombe giheruka, wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Croatia, ikipe ya Spain niyo yafunguye izamu kare yinjiza igitego ku munota wa 7 gitsinzwe na Alvaro Morata.

Igitego cyaje kwishyurwa igice cya mbere kirimo kirangira kinjijwe na Nikola Kalinic.


Nikola Kalinic yinjiza igitego

Mu gice cya kabiri ikipe ya Croatia yaje yihagazeho ikina neza bitandukanye nuko yitwaye mu gice cya mbere.

Ku munota wa 72 umukinnyi David Silva wa Esipanye yaje kwigusha mu rubuga rw’amahina bahabwa penaliti maze Sergio Ramos arayirata.

Ivan Perisic wa Croatia umukino ubura iminota 3 ngo urangire yaje kwinjiza igitego cya kabiri cyahise gishyira ikipe ye kurangiza imikino yo mu Itsinda D iri ku mwanya wa mbere. Esipanye ku mwanywa wa kabiri ikaba izacakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani, ikipe zombi zahuriye ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi ryo mu 2012.

Luca Modric yarebaga ikipe ye itsinda yicaye ku ntebe y’abasimbura umutoza yari yahisemo kumuruhura

Czech Republic 0 - 2 Turkey

Undi mukino wo mu itsinda D wahuje ikipe ya Czech Republic na Turkey, umukino urangira Turikiya itsinze Czech Republic ibitego 2 ku busa, ibitego byinjijwe na Burak Yilmaz ku munota wa 10, hamwe na Ozan Tufan ku munota wa 65.



Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru