RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ikipe y’igihugu ya Portugal ibaye ikipe yambere ibimburiye izindi kugera muri kimwe cya kabiri kirangiza, nyuma yo gutsinda Poland kuri penaliti 5-3.

Robert Lewandowski atsinda igitego umukino umaze akanya gato utangiyeRobert Lewandowski atsinda igitego umukino umaze akanya gato utangiye

Robert Lewandowski wa Poland niwe wafunguye amazamu, umukino umaze amasegonda 100 utangiye, igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 33 n’umukinnyi Renato Sanches wa Portugal.

Renato Sanches yinjiza igitego cyo kwishyuraRenato Sanches yinjiza igitego cyo kwishyura

Cristiano Ronaldo yagiye ahusha uburyo bwiza bwari kubyazwamo ibitego, umukino waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1. Hitabazwa iminota 30 y’inyongera ngo haboneke ikipe igera muri kimwe cya kabiri kirangiza

Cristiano Ronaldo yagiye ahusha ibitegoCristiano Ronaldo yagiye ahusha ibitego

Iminota 30 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi yitabaza penaliti.

Portugal yinjiza, 5 kuri 3 za Poland, ku ruhande rwa Portugal zatewe na Cristiano Ronaldo, Renato Sanches, Joao Moutinho, Nani na Ricardo Quaresma winjije iya nyuma yabahaye itsinzi.

Ricardo Quaresma yinjiza penaliti ya nyumaRicardo Quaresma yinjiza penaliti ya nyuma

Umukinnyi warase penaliti ku ruhande rwa Poland ni Jakub Blaszczykowsk, abandi bari bazinjize ni Robert Lewandowski, Arkadiusz Milik na Kamil Glik.

Jakub Blaszczykowski ahusha penalitiJakub Blaszczykowski ahusha penaliti

Portugal ikaba itegereje kuzakina n’ikipe izatsinda hagati ya Wales na Belgium ziza gukina kuri uyu wa gatanu tariki ya 1/07/2016.

Pepe yakoze akazi katoroshye akiza izamu rya PortugalPepe yakoze akazi katoroshye akiza izamu rya Portugal

Abafana ba Portugal bishimira intsinziAbafana ba Portugal bishimira intsinzi
Umufana wahisemo kujya mu kibuga aha yaracitse umutegoUmufana wahisemo kujya mu kibuga aha yaracitse umutego

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BALE 100%

    Kuya 2-07-2016 saa 03:34'

    ABAFANA BA CR7 KO BATAVUGA BIHEBYE KUBERA UKUNTU WALES YARAYE IHONDAGUYE ABABIRIGI HASIGAYE PORTUGAL NAYO BAKAYINWEZA

  2. FCB

    Kuya 30-06-2016 saa 18:58'

    PENALDO Sha? Wararangiye nukuri ubuse abakurataga ngo uhetse ikipe ya PORTUGAL Baribuvuge iki noneho.Nyuma yuko UNGANYIJE 2 UGATSINDA 2 Igisigaye barumva ariki NUGUTSWINDWA SASA? Bafana bakunzi buyumu PEDE Ariasi(PENALDO) Mwitegure inkuba igiye gukubita umusazi BELGUIQUE Vs PONARTY Nukugubita INKUNGUZI Isigaye yihishe inyuma yikipe yuzuza umubare wabakinyi 11.Ariko washaka icyo amaze ukakibura nkomuyu mukino ntana 0.1 Wagaragaje kuwa Gatantatu nukukumanika ugatahana ibitego 3 muri Match 6 knd ubwo utegereje Ballon d’Or yuyu mwaka nibayiguha nzayamanika kbs ba VARGAS Na SANCHEZ Bamaze guteramo Uratanshye wangu Bye bye Saturday 3-0


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru