RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Portugal yegukanye igikombe idafite Ronaldo

Umukino usoza irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi 2016 usize Portugal yegukanye igikombe nyuma yo gutsindira Ubufaransa mu rugo igitego 1-0.

Ubufaransa bwahabwa mahirwe menshi yo kwegukana igikombe, bitewe nuko yitwaye mu yindi mikino ndetse no kuba yakiniraga iwayo.

Portugal irinze igera ku mukino wa nyuma abenshi batayihaga amahirwe, bitewe nuko yarinze irenga imikino yo mu matsinda itagaragaza kuba yakwegukana igikombe ndetse benshi babonaga yuko itanagera ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma watangiye France isatira cyane ishakisha igitego, Portugal irinda izamu, umukinnyi kapiteni wa Portugal igenderaho cyane Cristiano Ronaldo yaje kugira ikibazo mu ivi, ajyanwa hanze kuvurwa agarutse mu kibuga biranga biba ngombwa ko asimburwa na Ricardo Quaresma.

Kuvamo kwa Ronaldo benshi babonaga yuko Portugal urwayo rurangiye kuko yanarushwaga, France yakomeje gushakisha igitego irakibura igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Portugal yaje bigaragara yuko bumvishe inama z’umutoza bagerageza nabo kujya banyuzamo bagasatira izamu rya France, ariko amakipe yombi nta nimwe yabashije kwinjiza igitego umukino urangira ari 0-0.

Eder atera ishoti ryavuyemo igitegoEder atera ishoti ryavuyemo igitego
uko umupira winjiye mw' izamuuko umupira winjiye mw’ izamu

Hitabazwa iminota 30 y’inyongera, ku munota 109 nibwo umukinyi winjiye asimbura Eder yaje gutera ishoti ryiza rigendera hasi umuzamu wa France Hugo Lloris arawukurikira ngo awukuremo uramunanira.

France yasatiriye inabona uburyo bwiza Gignac na bagenzi be ntibabasha kwinjiza igitego, umukino urangira Portugal 1-0 France ihita yegukana igikombe cya Euro 2016.


Igitego Gignac yahushije ubwo yaceganga umuzamu n'abakinnyi b'inyuma umupira ugarurwa n'izamuIgitego Gignac yahushije ubwo yaceganga umuzamu n’abakinnyi b’inyuma umupira ugarurwa n’izamu
Giroud agerageza gutera mu izamu ashakisha igitegoGiroud agerageza gutera mu izamu ashakisha igitego
Antoine Griezmann yakoze ibishoboka byose umupira ntiwinjira mu izamuAntoine Griezmann yakoze ibishoboka byose umupira ntiwinjira mu izamu








Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. TWGIRUMUKIZA EMMANUEL

    Kuya 11-07-2016 saa 15:05'

    RONALID ARENZE MESS NABABAGERERANYA SINZI AHOBABIHERA, GUSA NABWIRA ABAFARASA NGO URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO, BAVUNNYE RONARIDO BAGIRANGO NIKO GUTWARA IGIKOMBE.

  2. Martin

    Kuya 11-07-2016 saa 05:15'

    Birangiye imana yerekanye ko umwana banga ariwe ukura

  3. martin

    Kuya 10-07-2016 saa 23:07'

    ntakibazo burya amahirwe yawe nayawe kbs sorry kubatsinzwe bose

  4. chadrack

    Kuya 10-07-2016 saa 18:34'

    ronalo ntabwari mesi mbe UBU NINDE? MUKINYI WAMBERE KWISI


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru