RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Puma iri gukora iperereza ku cyatumye ita ibaba kubera imyambaro yakoze

Uruganda rwo mu Budage rukora imyambaro, Puma, rwatangiye iperereza kucyateye imyambaro y’abakinnyi 4 b’Ubusuwisi gucika, ubwo bakinaga n’u Bufaransa mu mikino y’u Burayi.

Ibihugu byombi byaraye binganyije 0-0, ndetse bikomeza muri 1/8.

Muri uyu mukino, abakinnyi 4 b’Ubusuwisi, imyambaro yabacikiyeho, biba ngomba ko bahindura, ndetse Granit Xhaka we yahinduye umupira yari yambaye incuro ebyiri.

Granit Xhaka waguzwe na Arsenal, yahinduye umupira inshuro 2Granit Xhaka waguzwe na Arsenal, yahinduye umupira inshuro 2


“Kubona imyambaro twakoze icika muri buriya buryo, byari ku nshuro ya mbere bibaye. Amakipe 5 yambikwa na Puma yakinnye imikino 10 muri iri rushanwa, ibibazo nk’ibi ntibyigeze bibaho.”
- Puma.

“ Bamwe mu ikipe yacu bari gukora iperereza ku cyabiteye, Turaza kubamenyesha nihagira ikigaragazwa.”

Uruganda rwa Adidas, rwambika amakipe 9 muri 24 ari muri Euro 2016, rukaba rwatangarije Reuters ko buri mukinnyi aba yemerewe imyambaro 3, ku mukino umwe.

Blerim Dzemaili na we umupira wamucikiyehoBlerim Dzemaili na we umupira wamucikiyeho
Kimwe na Breel Embolo uri kumwe na KoscielnyKimwe na Breel Embolo uri kumwe na Koscielny

Admir Mehmedi abwira n'umusifuzi kujya guhinduraAdmir Mehmedi abwira n’umusifuzi kujya guhindura

Umunyezamu w’ubusuwisi, Yann Sommer akaba yatangarije itangazamakuru ko bazagumana na Puma kuko wari umukino ukomeye, harimo guhangana gukomeye, bishobora kuba aribyo byatumye bamwe mu bakinnyi imyenda ibacikiraho.

Uretse imyenda, n'umupira wakozwe na Adidas wapfumutse..Uretse imyenda, n’umupira wakozwe na Adidas wapfumutse..

Imikino ya Euro 2016 irakomeza kuri uyu mugoroba, aho Ubwongereza bukina na Slovakia naho Wales ihura n’Uburusiya mu mikino 2 isoza itsinda rya 2 iratangira saa tatu z’ijoro.

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru