RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Ububiligi bugeze muri 1/8, Ubutaliyani butsindwa na Ireland

Igitego cya Radja Nainggolan gifashije ikipe y’igihugu y’Ububiligi kugera muri 1/8 cy’imikino y’u Burayi ya 2016. Ni nyuma yo gutsinda Sweden 1-0 mu mukino wasozaga iyo mu itsinda E mu gihe Ubutaliyani nabwo butunguwe na Ireland, butsindwa 1-0.

Mu mukino wabereye kuri Stade Allianz Riviera, Ububiligi bwasabwaga gutsinda ikipe y’igihugu ya Sweden kugira ngo bubashe gukomeza muri 1/8.

Impinduka umutoza Wilmots utoza ababiligi yakoze, atangiza Radja Naninggolan usanzwe ukinira AS Roma, yaje kumuhira dore ko igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ari we wagitsinze ku munota wa 84 w’umukino.

Ububiligi bwihariye uyu mukino ku buryo bugaragara, buhusha uburyo butandukanye mu gihe igitego cya Zlatan Ibrahimovic mu gice cya 2, cyanzwe n’umusifuzi.

Italy 0-1 Ireland

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yari yamaze kwizera kuzamuka iyoboye itsinda rya 5 nyuma yo gutsinda Ububiligi na Sweden yagombaga guhura na Ireland mu mukino usoza iyo mu itsinda.

Kuri Stade Pierre-Mauroy, Ubutaliyani bwari bwakoze impinduka 9 mu bakinnyi babanza mu kibuga, habura iminota 5 gusa ngo isanzwe y’umukino irangire, Robert Braddy yatsinze igitego cyehesheje Ireland itsinzi ya mbere muri iyi mikino.

Nyuma y’iyi mikino isoza itsinda E, Ubutaliyani buyisoje bufite amanota 6 bunganya n’Ububiligi, Ireland ifite amanota 4 mu gihe Sweden itashye ifite inota 1.

Ireland ikaba nayo igiye muri 1/8 nk’ikipe ya 3 yitwaye neza.

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru