RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Ubudage busezereye Ubutaliyani biruhanyije

Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubudage hamwe nu Butaliyani, urangiye Ubudage bubonye itinye yo gukomeza muri kimwe cya kabiri kirangiza.

Ozil atsindira Ubudage igitegoOzil atsindira Ubudage igitego

Mesut Ozil yatsindiye Germany igitego ku munota wa 65, igitego Ubutaliyani bwishyuye ku munota wa 78 kuri Panaliti yinjijwe na Leonardo Bonucci.

Boateng akora umupira wavuyemo penaliti bakishyurwa igitegoBoateng akora umupira wavuyemo penaliti bakishyurwa igitego

Umukino waranzwe ishyaka ryinshi ku mpande zombi, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

 Bonucci yinjiza igitego cyo kwishyura kuri penaliti Bonucci yinjiza igitego cyo kwishyura kuri penaliti

Hitabazwa iminota 30 y’inyongera nayo irangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Hakurikiyeho penaliti, buri kipe yateye panaliti 9, nyuma yaho abakinnyi bamwe bagiye bazihusha. Ubudage bwinjiza 6 kuri 5 zu Butaliyani.

Abakinnyi binjije penaliti ku ruhande rwu Budage ni: Toni Kroos, Julian Draxler, Mats Hummels, Joshua Kimmich, Jerome Boateng na Jonas Hector.

Abazihushije ni: Thomas Mueller, Mesut Oezil na Bastian Schweinsteiger.

Abakinnyi binjije penaliti ku ruhande rwu Butaliyani ni: Lorenzo Insigne, Andrea Barzagli, Emanuele Giaccherini, Marco Parolo na Mattia De Sciglio.

Abazihushije ni: Simone Zaza, Graziano Pelle, Leonardo Bonucci na Matteo Darmian.

Ikipe y’igihugu y’Ubudage ikaba izahura muri kimwe cya kabiri hagati ya France na Iceland.

 Buffon akiza izamu ryu Butaliyani Buffon akiza izamu ryu Butaliyani
Antonio Conte umutoza wa Italy utajya wicara uyu akaba azanatoza ChelseaAntonio Conte umutoza wa Italy utajya wicara uyu akaba azanatoza Chelsea
Draxler ahusha igitegoDraxler ahusha igitego
Iyi ntago ari karate ni Florenzi akiza izamuIyi ntago ari karate ni Florenzi akiza izamu
Schweinsteiger asimbura Khedira wavunitse umukino umaze iminota mike utangiyeSchweinsteiger asimbura Khedira wavunitse umukino umaze iminota mike utangiye
Muller wagiye ahusha ibitego byinshiMuller wagiye ahusha ibitego byinshi

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruzumu

    Kuya 3-07-2016 saa 11:10'

    iyi yari match kabisa!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru