RUHAGOYACU.com

Euro 2016: Ubutaliyani busezereye Espagne, buzahura n’Abadage muri 1/4

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani geze muri 1/4 cy’igikombe cy’u Burayi isezereye Espagne ku bitego 2-0 mu mukino wa 1/4 waberaga kuri St. Denis mu mujyi wa Paris.

Giorgio Chiellini yafunguye amazamu ku munota wa 33 ubwo De Gea yakuragamo coup-franc ya Eder.

Chellini (3) yatsinze igitego cya mbere mu gice cya mbereChellini (3) yatsinze igitego cya mbere mu gice cya mbere

Espagne yihariye umukino mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ariko mu minota ya nyuma y’umukino itsindwa igitego cya 2 cya Graziano Pelle ku munota wa mbere w’inyongera.

De Gea yahuye n'akazi katoroshye muri uyu mukinoDe Gea yahuye n’akazi katoroshye muri uyu mukino

Italy: Buffon, Barzagli, Bonucci, Chiellini, Florenzi (Darmian), Parolo, De Rossi (Motta), Giaccherini, De Sciglio, Pelle, Eder (Insigne).

Spain: De Gea, Juanfran, Pique, Ramos, Jordi Alba, Fabregas, Busquets, Iniesta, Silva, Nolito (Aduriz) (Pedro), Morata (Vazquez).

Espagne ikaba yari ifite iri rushanwa mu nshuro 2 ziheruka; 2008 na 2012.

Buffon yabereye Vazquez ibamba, kimwe na bagenzi beBuffon yabereye Vazquez ibamba, kimwe na bagenzi be
Umukino warimo ishyaka ryisnhiUmukino warimo ishyaka ryisnhi

Antonio Conte, umutoza w'abataliyani uzatoza Chelsea FCAntonio Conte, umutoza w’abataliyani uzatoza Chelsea FC

Ubutaliyani bukaba bubaye ikipe ya 7 igeze muri 1/4, aho bazahura n’ubudage mu gihe ikipe isigaye kumenyekana irava hagati y’Ubwongereza na Iceland.

Abataliyani bari babukereyeAbataliyani bari babukereye


Kimwe n'aba-EspagneKimwe n’aba-Espagne

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru