RUHAGOYACU.com

UEFA Euro 2016: France yatoranyijwe kuyakira ihigitse Turkey na Italy

Kuva tariki ya 10/06 kugeza tariki ya 10/07/2016 igihugu cyu Bufaransa kirakira irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Imikino izahuza amakipe 24 yo ku mugabane w’u Burayi, iteganyijwe kuzakinirwa mu mijyi 10, Bordeaux, Lens, Lille, Lyon, Marseille, Nice, Paris, Saint-Denis, Saint-Étienne, na Toulouse.

Tariki ya 28/05/2010, nibwo igihugu cy’u Bufaransa cyatangajwe ko aricyo kizakira UEFA Euro 2016 ku majwi 43, gihigitse Turkey yagize amajwi 38 na Italy yagize amajwi 23.

Ni kunshuro ya gatatu France yakira iyi mikino y’igikombe cy’u Burayi, nyuma y’imikino yo mu mwaka 1960 ni 1984.

France imaze kwegukana iki gikombe inshuro 2 mu mwaka 1984 no mu 2000.
Euro 2016 hari amakipe 5 agiye kwitabira iyi mikino bwa mbere mu mateka yayo: Albania, Iceland, Northern Ireland, Slovakia na Wales.

Usibye igihugu cya Northern Ireland, Slovakia na Wales zigeze kwitabira imikino y’igikombe cy’isi. Albania na Iceland nibwo bwa mbere zitabiriye imikino mpuzamahanga.

Amakipe y’ibihugu Austria na Ukraine nibwo bwa mbere yitabiriye imikino y’igikombe cy’u Burayi yarabikoreye akabona itike izindi nshuro yitabiraga kuko yabaga yakiriye iyi mikino (2008 na 2012).

Amakipe azitabira imikino ya Euro 2016 naho azaba acumbitse

  • Albania Perros-Guirec
  • Austria Mallemort
  • Belgium Bordeaux
  • Croatia Deauville
  • Czech Republic Tours
  • England Chantilly
  • France Clairefontaine-en-Yvelines
  • Germany Évian-les-Bains
  • Hungary Tourrettes
  • Iceland Annecy-le-Vieux
  • Italy Montpellier
  • Northern Ireland Saint-Georges-de-Reneins
  • Poland La Baule-Escoublac
  • Portugal Marcoussis
  • Republic of Ireland Versailles
  • Romania Orry-la-Ville
  • Russia Croissy-sur-Seine
  • Slovakia Vichy
  • Spain Saint-Martin-de-Ré
  • Sweden Saint-Nazaire
  • Switzerland Juvignac
  • Turkey Saint-Cyr-sur-Mer
  • Ukraine Aix-en-Provence
  • Wales Dinard

Aha amakipe akambitse niho azajya akorera imyitozo azajya ahava yerekeza ku bibuga akiniraho imikino

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru