RUHAGOYACU.com

Abakarateka basoje amahugurwa abinjiza mu kiragano gishya

Abakinnyi n’abatoza bahagarariye amakipe agize ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) basoje amahugurwa abakura mu bya kera bamwe bari bagikina, bakinjira mu kiragano gishya dore ko bahuguwe ku bigezweho mu gukina ndetse no mu mategeko agenga uwo mukino.

Bamwe ngo bari bagikina ibya kera, abandi ugasanga bakina ibigezweho bivanze n’ibyakera bitewe n’abatoza babo cyangwa aho bakinira, ariko ngo kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga, hose mu Rwanda bazajya bakina Karate imwe, hitawe cyane mu guteza imbere imbano z’abakiri bato kugirango u Rwanda rurusheho gutera imbere muri uwo mukino, bahereye ku kubona abakinnyi bakwitabira imikino y’abana izaba mu 2019 ndetse n’imikino Olempike izaba mu 2020.

Mu myiyereko (Kata) ngo ni ho hari hakiri ikibazo ku buryo hakwiye kongerwamo ingufuMu myiyereko (Kata) ngo ni ho hari hakiri ikibazo ku buryo hakwiye kongerwamo ingufu

Umuyobozi wa FERWAKA, Uwayo Théogène yatangaje ko ayo mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatandatu, yateguwe hagamijwe kwigisha abakinnyi n’abatoza ibigezweho mu mategeko ya Karate, no kugirango hatangire neza imyiteguro y’amarushanwa nyafurika azabera mu Rwanda umwaka utaha ndetse na ’Road to Tokyo 2020’.

Ati “Duhora dutyaza ubushobozi bw’abatoza n’abakinnyi bacu, akaba ari rwego aya mahugurwa yateguwemo, ariko uyu munsi hari umwihariko kuko twanahisemo iki gikorwa kubera irushanwa dufite umwaka utaha, aho tuzakira amarushanwa nyafurika y’abakuru ndetse n’ingimbi.”

Iryo rushanwa nyafurika riteganyijwe mu mpera za Kanama umwaka utaha, akavuga ko irushanwa nk’iryo risaba gutangira kwitegura hakiri kare.

Mu kurwana ho ngo nta kibazo kirimo icyaburaga ni ukumenya amategeko agezweho gusaMu kurwana ho ngo nta kibazo kirimo icyaburaga ni ukumenya amategeko agezweho gusa

Mwizerwa Dieudonne, Umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rw’Isi akaba umwe mu batanze amahugurwa, yatangaje ko yitabiriwe n’abo yari agenewe bose kandi bahuguwe kuri byinshi bigezweho muri Karate, ndetse bakanakora ikizamini kandi ibyo bize byose bikazajya bisuzumirwa mu marushanwa atandukanye azajya ategurwa na FERWAKA.

Ati “Abo twifuzaga ko bitabira amahugurwa ni abatoza duhurira na bo mu marushanwa kenshi ndetse n’abakinnyi dukunda gutoranyamo abakinira ikipe y’igihugu kandi bose baraje, ubu twizeye ko shampiyona itaha bazaba bameze neza kuko amategeko agezweho bayamenye, yaba ay’abasifuzi, ay’abatoza ndetse n’agenga abakinnyi.”

Mwizerwa aherutse kuzamuka mu ntera mu busifuzi, aho yabaye umusifuzi ku rwego rw'Isi muri KarateMwizerwa aherutse kuzamuka mu ntera mu busifuzi, aho yabaye umusifuzi ku rwego rw’Isi muri Karate

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, Nkoranyabahizi Noel yatangaje ko aya mahugurwa agiye kubafasha kurushaho kwitegura amarushanwa nyafurika ateganyijwe kubera mu Rwanda umwaka utaha, ndetse no gutegura abakinnyi bagomba kuzitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu 2020.

Ati “Icyizere kirahari, nk’uko mwabibonye abakinnyi dufite aha baracyari bato, bigaragara ko ingufu bazifite, kuba rero hanitabiriye abatoza benshi baritabiriye, bizafasha mu gutuma abakinnyi cyane cyane abana barushaho gutegurwa neza.”

Umwe mu bakinnyi bahuguwe, Habimana Bernard ukinira ikipe ya Lion Family Club yatangaje ko amahugurwa bahawe ari amahirwe abababanjirije batahoranye, bityo akaba agiye kubavana ku rwego rumwe abajyana ku rundi, dore ko hari n’abo wasangaga bagikina ibya kera.

Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye amahugurwaIfoto y’urwibutso ku bitabiriye amahugurwa

Ati “Iyo urebye amahugurwa nk’aya, twe nk’abakinnyi b’abanyafurika by’umwihariko, usanga aziye igihe. Ni amahirwe kuba umukinnyi aba abashije gukorana imyitozo nk’iyi n’abatoza be, akanahugurwa mu mategeko agenga umukino, icyo gihe usanga bimwongerera amahirwe yo gutsinda. Abakinnye mbere yacu bo amahirwe nk’aya ntayo bigeze bagira. Kuba tugiye kwakira amarushanwa nyafurika kandi tugakina n’ababigize umwuga, guhugurwa ni inyungu kuri twe kuko bazaza basanga twaramenyereye.”

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Karate mu Rwanda ku bufatanye na Komite Olempike, dore ko uyu mukino wanemewe mu mikino Olempike, ari na yo mpamvu muri gahunda yiswe “Road to Tokyo” harimo gukorwa iyo bwabaga ngo hazaboneke abakinnyi bashobora kwitabira muri uyu mukino.

Karate y'u Rwanda irimo iratera imbere cyane na yo nk'uko abayikina babyemezaKarate y’u Rwanda irimo iratera imbere cyane na yo nk’uko abayikina babyemeza

Uwayo Theogene, Umuyobozi wa FERWAKAUwayo Theogene, Umuyobozi wa FERWAKA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru