RUHAGOYACU.com

Abanyakenya begukanye irushanwa mpuzamahanga ry’abana bakina Taekwondo

Abana baturutse muri Bridge International School y’i Mombasa muri Kenya ni bo begukanye ‘Bluesky Taekwondo Open’, irushanwa mpuzamahanga ryahuje abana bari hagati y’imyaka 5 na 13.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare byari ibicika mu kibuga cy’imikino y’abafite ubumuga i Kigali, ahaberaga irushanwa rya Taekwondo ryahuje abana basaga 60 bo mu makipe atandukanye yo mu Karere k’ibiyaga bigari, rikaba ryarateguwe na Blue sky Taekwondo Academy ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF).

Abana bato bakina Taekwondo na bo bashyiriweho uburyo bw'amarushanwaAbana bato bakina Taekwondo na bo bashyiriweho uburyo bw’amarushanwa

Haba muri Kyorugi (imirwano) ndetse na Poomsae (imyiyereko) ikipe ya Bridge International School yo muri Kenya ni yo yaje ku isonga muri iryo rushanwa, ikurikirwa na Deam Taekwondo Club yo mu Rwanda n’aho Blue sky Taekwondo Academy na yo yo mu Rwanda iza ku mwanya wa gatatu.

Muri Poomsae mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 30, Adika Doiel wo Bridge International School ni we wegukanye umudali wa zahabu atsinze mugenzi we Juma Abdulaziz, mu gihe mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 47, Harin Kimoreng yegukanye umwanya wa mbere atsinze Simon Masaka.

Mri Kyorugi mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 26, Nicholas Mula Kavi wo muri Kenya yegukanye umudali wa zahabu atsinze Rollens Tsion wa Blue Sky, mu gihe Stacy Anita Wanjiku na Miriam Mutoni Njuguna na bo begukanye indi midali yakurikiyeho.

Umukino w'abana uba uryoheye ijishoUmukino w’abana uba uryoheye ijisho

Mu bana b’abakobwa bafite munsi y’ibiro 26, muri Poomsae, Shipi Gikundiro wo muri Green Hills team yatsinze Lyana Mutangana, mu gihe Loic Hugo Shema (BlueSky) yatsinze Anoumba Kristula mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 35.

Iyumva Regis, Umuyobozi wa Blue sky Taekwondo Academy yatangaje ko iryo rushanwa ryagenze neza, rikaba ryarateguwe hagamijwe guha abana uburyo bwo gukina, dore ko mu marushanwa asanzwe aba usanga nta cyiciro cy’abafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 13 baba barimo.

Ati “ Igikorwa cyagenze enza cyane kuko icyo twari tugamije ni uguha uburyo abana bato bakina Taekwondo tubinyujije mu bigo abana bigamo hano mu karere.”

Mu ijambo rye mu gusoza iryo rushanwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yijeje inkunga n’ubufatanye mu gutegura iryo rushanwa, ku buryo rizajya riba buri mwaka, ibi ngo bikazarushaho gutuma uyu mukino njyarugamba urushaho gutera imbere.

Abana bari banezerewe kuba babonye aho bazajya bahiganirwaAbana bari banezerewe kuba babonye aho bazajya bahiganirwa
Abana baturutse muri Kenya wabonaga basa n'abamenyereye amarushanwa kurusha abo bari bahanganyeAbana baturutse muri Kenya wabonaga basa n’abamenyereye amarushanwa kurusha abo bari bahanganye
Mu iri rushanwa ry'abana, amanota yo gukoza ikirenge ku mutwe ntabwo aba arimoMu iri rushanwa ry’abana, amanota yo gukoza ikirenge ku mutwe ntabwo aba arimo
Abana bari bafite ishyaka nk'irya bakuru baboAbana bari bafite ishyaka nk’irya bakuru babo
Hitabiriye abana 60 ariko ababishakaga bari kurenga abo, gusa habayeho kutarenza uwo mubare kugirango babashye kwitabwaho uko bikwiyeHitabiriye abana 60 ariko ababishakaga bari kurenga abo, gusa habayeho kutarenza uwo mubare kugirango babashye kwitabwaho uko bikwiye
Irushanwa ryari ryitabiriwe n'abana b'uruhu rwera benshi biga mu mashuri y'i KigaliIrushanwa ryari ryitabiriwe n’abana b’uruhu rwera benshi biga mu mashuri y’i Kigali
Ni abakinnyi ba Taekwondo b'ejo hazazaNi abakinnyi ba Taekwondo b’ejo hazaza
Hari harimo abahanga bigaragarira buri weseHari harimo abahanga bigaragarira buri wese
Gatari Garner ni we wabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri iryo rushanwa (MVP) mu bahunguGatari Garner ni we wabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri iryo rushanwa (MVP) mu bahungu
Uyu mukinnyi we ntaruzuza imyaka 5, we azakina mu myaka iri imbereUyu mukinnyi we ntaruzuza imyaka 5, we azakina mu myaka iri imbere
Mu bakobwa ho Gikundiro Chipi ni we wabaye MVPMu bakobwa ho Gikundiro Chipi ni we wabaye MVP

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru