RUHAGOYACU.com

Abayobozi bashya ba Taekwondo bahigiye kuzasimbuka urukiramende bahanikiwe n’abo basimbuye

Ubuyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda bwahigiye kuzasimbuka urukiramende ruhanitse bwashyiriweho na Komite busimbuye nk’uko babyiyemeje mu muhango w’ihererekanyabubasha.

Imyaka umunani Komite yari iyobowe na Master Dr David Hakizimana imaze ikora ndetse n’imihigo yesheje, ngo ni umwitangirizwa ndetse ni n’urukiramende ruhanitse Komite nshya iyobowe na Bagabo Placide igomba gusimbuka, bityo Taekwondo igakomeza gutera imbere.

Mu muhango w'ihererekanyabubasha, Rwemarika Felicite ni we wari uhagarariye Komite Olempike mu gihe MINISPOC yari ihagarariwe na Kayijuka GaspardMu muhango w’ihererekanyabubasha, Rwemarika Felicite ni we wari uhagarariye Komite Olempike mu gihe MINISPOC yari ihagarariwe na Kayijuka Gaspard

Ibi byagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018, nyuma y’amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo yabaye mu nama y’Inteko rusange yateranye kuwa 23 Ukuboza 2017.

Mu ijambo rye, Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Komite icyuye igihe, avuga ko ari nk’urukiramende yabashyiriyeho ariko bagomba kurusimbuka.

Bagabo yagize ati “Master Dr David Hakizimana ni we wanyigishije Taekwondo bwa mbere, anyobora mu ikipe, ananyobora muri Federasiyo imyaka 8. Nagirango mumare impungenge kandi mbizeza ko ibikorwa byinshi twagezeho bitazahungabana, ahubwo tugiye kubyubakiraho tugere ku bindi byisumbuyeho.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibaraje ishinga muri manda batorewe ari ukongera umubare w’abakinnyi mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, bityo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikarushaho kwimakazwa, ndetse ngo 30% iteganywa bo barifuza kuzayirenza.

Visi Perezida, Umunyamabanga mukuru n'Umubitsi muri Komite nshya ya Federasiyo ya Taekwondo mu RwandaVisi Perezida, Umunyamabanga mukuru n’Umubitsi muri Komite nshya ya Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda

Ikindi Komite nshya izihatira ni ukongera umubare w’abakina Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo), cyane ko byamaze kugaragara ko ari na bo barusha abandi amahirwe yo kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga nk’uko babigaragaje muri shampiyona y’Isi mu 2016 ubwo baserukaga ari batanu bakegukana umudali wa zahabu n’uwa Bronze.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha, Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemarika Felicite yashimye imikorere izira amakemwa y’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, igaragazwa n’umusaruro utagira ingano wagiye uboneka mu bakina uyu mukino.

Yashimiye kandi ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa, cyane ko atari henshi bigaragara muri siporo by’umwihariko izikirimo kwiyubaka cyangwa siporo nshya, asaba ko byarushaho gushyirwamo ingufu.

Dr Hakizimana David nyuma ya manda ebyiri ayoboye, Abanyamuryango bahise bamugira Perezida w'icyubahiroDr Hakizimana David nyuma ya manda ebyiri ayoboye, Abanyamuryango bahise bamugira Perezida w’icyubahiro

Abagize Komite nyobozi nshya ya Federasiyo ya Taekwondo:

Perezida: Bagabo Placide (Dream Taekwondo Club)

Visi Perezida: Mugorewase Elyse Fabrice (Blue Sky Taekwondo Club)

Umunyamabanga mukuru: Mbonigaba Boniface (IYF Taekwondo Club)

Umubitsi: Uwayezu Imara Theoneste (Kigali International Taekwondo Academy/KITA)

Abajyanama:

Gemma Ingabire (KITA)

Dusi Blaise (Kigali Olympic Taekwondo Academy/KOTA)

Abagize Komite Ngenzuzi:

Iyumva Regis (Unity Taekwondo Club)

Musabyimana Emmanuel (Yes We Can Taekwondo Club)

Bimenyimana Galiede (Horang Taekwondo Club)

Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo mu Rwanda ifite manda y’imyaka ine.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru