RUHAGOYACU.com

Akarere ka Musanze kahigiye kuba ku isonga muri Taekwondo mu Rwanda

Nyuma y’aho Akarere ka Musanze kageragereje mu yindi mikino ariko hamwe bikanga, ubu noneho amaso ahanzwe ikipe ya Taekwondo yafunguwe ku mugaragaro ngo iheshe ishema ako karere mu ruhando rw’utundi twose tugize u Rwanda uko ari 30.

Taekwondo ni umukino njyarugamba ufite amamuko muri Korea, aho unafatwa nk’umuco gakondo nk’uko mu Rwanda dufata gusimbuka urukiramende, gukirana, kumasha no gusiganwa ku maguru n’ubwo tutabishyiramo ingufu nk’izo abo banyaziya bashyiramo.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze asuhuza abayobozi b'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu RwandaUmuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze asuhuza abayobozi b’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda

Akarere ka Musanze ko, nyuma yo gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru ariko icyitwa igikombe kikaba ari nk’inzozi, ubu noneho hanafunguwe ku mugaragaro ikipe ya Taekwondo yitezweho imidali n’ibikombe bizatuma iba ubukombe mu ruhando rw’andi makipe yose yo mu Rwanda, bityo ako karere kagakomeza kwesa imihigo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire yashimiye Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda ko ryatekereje kuzana uyu mukino muri ako karere, asaba ko yaharanira kuba ku isonga mu gihugu cyose.

Uwamariya yagize ati “Mu gihe Nyakubahwa Perezida Kagame akunze urubyiruko, akunze abana, kandi gahunda zabo tukaba dukomeje kuzishyiramo imbaraga, rero ndabashimira ko mwanatekereje kuzana uyu mukino wa Taekwondo mu Rwanda, hanyuma mugatekereza Akarere ka Musanze, muzi neza ko kari guhatanira kuba aka kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali, nkaba nifuza ko n’iyi kipe dutangije uyu munsi yazaba iya mbere mu Rwanda hose.”

Perezida w'icyubahiro wa Federasiyo ya Taekwondo , Martin Koonce yereka abakinnyi tumwe mu dutendo tw'uwo mukinoPerezida w’icyubahiro wa Federasiyo ya Taekwondo , Martin Koonce yereka abakinnyi tumwe mu dutendo tw’uwo mukino

Yakomeje ashima ko mu ikipe ya Musanze hatorezwamo abana bato kandi bagatozwa ikinyabupfura, ibyo bikagaragaza ko ejo hazaza hadashidikanywa ku burere bw’abana b’u Rwanda mu gihe bose bazaba bamaze kumenya Taekwondo.

“Ndishimye kuba dutangiye gahunda twari dufite y’uko nibura muri buri karere hagomba kuba abakinnyi ba Taekwondo bibumbiye mu makipe, hano i Musanze ikipe yari ihamaze iminsi ariko mu buryo butanoze nk’uko tubyifuza, kandi twifuzaga ko yagira ubufatanye, atari na federasiyo gusa ahubwo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, tukaba rero twaje kuyifungura ku mugaragaro, aho twabonye n’abashyitsi baturutse mu buyobozi bw’Akarere ngo birebe aba bakinnyi bamenye n’iterambere rya Taekwondo bityo dufatanye kuzamura impano z’abana bo muri aka karere ka Musanze.”

Mu Rwanda hari amakipe 27 akina Taekwondo, amenshi akaba ari ayo mu Mujyi wa Kigali, dore ko kugeza ayo makipe yose abarizwa mu turere 18 muri 30 tugize u Rwanda, gusa intego ikaba ari uko nibura muri buri karere hagomba kuba ikipe ya Taekwondo.

Mu gufungura amakipe y’Uturere hazakurikiraho uturere twa Rusizi na Nyagatare mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Taekwondo umaze kuba ubukombe bitewe n’ibigwi abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kwesa muri aka karere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Akarere ka Musanze karashaka guhiga utundi muri TaekwondoAkarere ka Musanze karashaka guhiga utundi muri Taekwondo
Taekwondo ni umukino njyarugambaTaekwondo ni umukino njyarugamba
Ikipe yari isanzweho ariko itarafungurwa ku mugaragaroIkipe yari isanzweho ariko itarafungurwa ku mugaragaro
Ikipe ya Musanze muri Taekwondo ifite ibyiciro bitandukanye by'abakinnyiIkipe ya Musanze muri Taekwondo ifite ibyiciro bitandukanye by’abakinnyi
Ikipe ya Musanze ngo izashyigikirwa ibashe kujya iba iya mbere mu RwandaIkipe ya Musanze ngo izashyigikirwa ibashe kujya iba iya mbere mu Rwanda
Taekwondo imaze kuba ubukombe mu RwandaTaekwondo imaze kuba ubukombe mu Rwanda
Bagabo Placide, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo na Martin Koonce washinze Federasiyo Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo na Martin Koonce washinze Federasiyo
Bagabo Placide, martin Koonce na Uwamariya, Visi Meya wa Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturageBagabo Placide, martin Koonce na Uwamariya, Visi Meya wa Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Ikipe ya Musanze irashaka gukura Dream Fighters Takwondo Club ku mwanya wa mbereIkipe ya Musanze irashaka gukura Dream Fighters Takwondo Club ku mwanya wa mbere
Zura Mushambokazi yatinyuye abakobwa abereka bimwe mu byamufashije kuba uwa mbere mu Rwanda muri uyu mukino Zura Mushambokazi yatinyuye abakobwa abereka bimwe mu byamufashije kuba uwa mbere mu Rwanda muri uyu mukino
Martin Koonce n'umutoza wa Musanze Taekwondo ClubMartin Koonce n’umutoza wa Musanze Taekwondo Club
Ugendeye ku bigwi, Taekwondo yaza mu mikino y'indashyikirwa mu Rwanda kubera imidali n'ibikombe imaze gutwaraUgendeye ku bigwi, Taekwondo yaza mu mikino y’indashyikirwa mu Rwanda kubera imidali n’ibikombe imaze gutwara
Aba ni bo shingiro ry'ibigwi by'Akarere ka Musanze muri TaekwondoAba ni bo shingiro ry’ibigwi by’Akarere ka Musanze muri Taekwondo
Abana mu myiyerekoAbana mu myiyereko

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru