RUHAGOYACU.com

Amafoto-Inkwakuzi zegukanye ibikombe muri shampiyona ya Taekwondo yaranzwe n’ibishya

Ab’inkwakuzi begukanye imidali n’ibikombe muri shampiyona y’igihugu ya Taekwondo yaranzwe n’ibishya ugereranyije n’izayibanjirije, Dream Fighters ihigika Dream Club Taekwondo yari imaze igihe ihigika izindi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza ni bwo hasojwe shampiyona y’igihugu mu mukino wa Taekwondo, yari imaze iminsi itatu ikinirwa i Kigali.

Abana bato bashimishije abafana karahavaAbana bato bashimishije abafana karahava

Iyi shampiyona irihariye ugereranyije n’izayibanjirije nk’uko byasobanuwe na Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo mu Rwanda.

Bagabo yagize ati “Hari nbyinshi byo kwishimira, nko kuba twaragize amakipe menshi yaturutse imihanda yose mu Rwanda akaza tukamarana igihe kingana gutya hano muri Stade dukina shampiyona, ikindi ni uko twagize n’abakinnyi benshi bashya tutari twiteze.”

“Tuyisoje neza nta mpanuka nta n’imvune idasanzwe yabayeho, kandi abakinnyi benshi baratunguranye, ndetse amakipe yari amaze igihe yiharira ibikombe, ubu si yo yabyegukanye.”

Taekwondo ni umukino utanga icyizere ejo hazaza kuko higanjemo abakiri bato kandi bafite impano zidasanzweTaekwondo ni umukino utanga icyizere ejo hazaza kuko higanjemo abakiri bato kandi bafite impano zidasanzwe

Ikindi gishya cyagaragaye muri iyi shampiyona ugereranyije n‘izo mu myaka yashize, ni uko hitabiriye abana benshi, ku buryo ¾ by’abitabiriye ari abana bato bataragira imyaka 17, ibyo bigatanga icyizere kuri ejo hazaza ha Taekwondo ugereranyije n’uko bihagaze ubu.

Umurerwa Raissa wavuze mu izina ry’abandi bakobwa bitabiriye shampiyona, yashimye ko biyongereye ugereranyije n’uko byahoze, ati “Ndashimira abatoza babigizemo uruhare bagashaka abakinnyi benshi b’abakobwa, kandi nkanashimira namwe abakinnyi mwatinyutse mukiyandikisha ngo duhatane.”

Matser Marin Koonce wazanye imikino ya Taekwondo mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro w’ishyirahamwe ry’iyo miino, yibukije ko Taekwondo atari umukino gusa.

Ati “Taekwondo si umukino gusa, ahubwo ni n’ubuzima bwiza. Dukomeze twite ku nshingano zacu zo gushishikariza abandi kuza ndetse no kubigisha Taekwondo.”

Shampiyona ya Taekwondo ni ngarukamwakaShampiyona ya Taekwondo ni ngarukamwaka

Iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro yayo ya 7, dore ko yatangiye mu 2011 ubwo yitabirwaga n’abakinnyi batagera kuri 40, none ubu yitabiriwe n’amakipe 18 muri 22 agize Ishyirahamwe ry’Imiino ya Taekwondo, hakaba harakinnye muri rusange abakinnyi 304 mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka, ibiro haba mu bari n’abategarugori ndetse n’abagabo, hakiyongeraho icyiciro cy’abafite ubumuga.

Amakipe amwe namwe afashwa n'abanya KoreaAmakipe amwe namwe afashwa n’abanya Korea
Iyo byakomeye ni ku miguruko nk'uko bajya bavugaIyo byakomeye ni ku miguruko nk’uko bajya bavuga
Umukino wa Eric bita Kazungu na Happy wari indyankurye, nyamara nta n'umwe urengeje imyaka 17Umukino wa Eric bita Kazungu na Happy wari indyankurye, nyamara nta n’umwe urengeje imyaka 17
Abahize abandi bambitswe imidaliAbahize abandi bambitswe imidali
Muri buri cyiciro hambitswe imidali abakinnyi bane ba mbereMuri buri cyiciro hambitswe imidali abakinnyi bane ba mbere
Mu cyiciro cy'abafite ubumuga bwa K41 hari harimo abakinnyi bakeMu cyiciro cy’abafite ubumuga bwa K41 hari harimo abakinnyi bake
Master Martin Koonce yabaye uwa kabiri muri shampiyona y'imyiyereko (Pumsae)Master Martin Koonce yabaye uwa kabiri muri shampiyona y’imyiyereko (Pumsae)
Master Boniface Mbonigaba ni we wegukanye umudali wa zahabu mu myiyereko y'abakuze, uyu akaba anakubutse muri Korea aho yakuye umwanya wa 2Master Boniface Mbonigaba ni we wegukanye umudali wa zahabu mu myiyereko y’abakuze, uyu akaba anakubutse muri Korea aho yakuye umwanya wa 2
Munyakazi Vincent ni we mukinnyi w'umwaka muri Taekwondo (MVP)Munyakazi Vincent ni we mukinnyi w’umwaka muri Taekwondo (MVP)
Nadege yongeye guhigika bagenzi be bakina mu cyiciro cy'abakobwa b'abangavuNadege yongeye guhigika bagenzi be bakina mu cyiciro cy’abakobwa b’abangavu
Eric kugeza ubu ni we wahize abahungu batarengeje imyaka 17Eric kugeza ubu ni we wahize abahungu batarengeje imyaka 17

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru