RUHAGOYACU.com

Amikoro yatumye ikipe y’igihugu y’abana ya Taekwondo ititabira irushanwa mpuzamahanga

Ikipe y’igihugu itegurirwa kuzitabira imikino Olempike y’abana (Youth Olympic Games) mu mwaka utaha yabuze uburyo bwo kwitabira irushanwa nyafurika ryari rigamije kubakarishya, ryaberaga mu Misiri.

Guhera kuwa 24 Kanama kugeza kuwa 27 Kanama, i Sharm El-Sheikh mu Misiri habereye irushanwa rya Taekwondo ryahuje abana basaga 400, barimo abagomba kwitabira imikino Olempike y’abana izabera muri Argentine mu Ukwakira 2018.

Mu bana 426 bari bategerejwe mu Misiri, hari harimo n’abanyarwanda 6 barimo gutegurirwa kuzitabira iyo mikino Olempike, ariko abo bana ntibashoboye kujyayo kubera ikibazo cy’amikoro.

Abakinnyi ba Taekondo bazahagararira u Rwanda muri Youth Olympic Games 2018 ubu ni bo ba mbere muri EACAbakinnyi ba Taekondo bazahagararira u Rwanda muri Youth Olympic Games 2018 ubu ni bo ba mbere muri EAC

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko amafaranga yari kwifashishwa atangwa na ’Solidarite Olympique’, Ikigega cya Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike biciye muri Komite Olempike ya buri gihugu, iy’u Rwanda ikaba yaratinze gutanga raporo y’ibikorwa byo gushaka impano nshya (Detection des Talents).

Mu gihe mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bamaze gutanga iyo raporo ya ’Detection des Talents’ bakanahabwa ikindi cyiciro cy’iyo nkunga kigenewe imyiteguro (Preparations), mu Rwanda ho kugeza iyo raporo ntiratangwa, ari na yo ntandaro yo kubura amafaranga yo kwifashisha mu myiteguro y’iyo kipe ya Taekwondo.

Nyamara muri Taekwondo izo mpano zo zamaze kuboneka ndetse zitangira gutezwa imbere hagamijwe ko u Rwanda rwazakura imidali mu mikino Olempike y’abana, ariko mu myiteguro hajemo imbogamizi y’amikoro atuma abo bana batabona amahirwe yo kumenyerezwa amarushanwa.

Abana bazahagararira u Rwanda muri Argentine bari ku rwego rwo kumenyerezwa amarushanwa kuko impano zabo zamaze gutezwa imbereAbana bazahagararira u Rwanda muri Argentine bari ku rwego rwo kumenyerezwa amarushanwa kuko impano zabo zamaze gutezwa imbere

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo akaba n’Umusifuzi mpuzamahanga muri uwo mukino, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko abo bana batashoboye kwitabira iryo rushanwa bitewe n’ikibazo cy’amikoro baemnyeshejwe bitinze.

Bagabo yagize ati “Twari twiteguye neza kuko twari twaranatsinze mu Karere tugiye kwerekeza mu Misiri, ariko ntitwashoboye kujyayo bitewe n’impamvu twasobanuriwe nyuma igihe cyo kugenda kigeze. Mu by’ukuri yari imyiteguro ya Youth Olympic Games izaba umwaka utaha.”

Nk’uko bisanzwe, iyo myiteguro yose y’imikino Olempike iterwa inkunga na Komite Olempike ku Isi mu kigega cyayo ‘Solidarite Olympique’ biciye muri Komite Olympike y’u Rwanda, ubukerwe bw’iyo nkunga bukaba ari bwo bwatumye ayo mikoro ataboneka.

Bagabo yakomeje agira ati “Habura igihe gito ngo tugende, ni bwo twamenyeshejwe ko iyo nkunga y’imyiteguro itaragera mu Rwanda […] Ni igihombo kitari kinini kuko n’ubundi ayo marushanwa azajya kugera twarabonye indi mikino ya gicuti, ariko ni n’amahirwe abana bacu batabashije kubona.”

“Abandi bana bazahurira muri iyo mikino bose bari i Cairo, bari kwitegura kandi bakina, ni uburambe barimo kubona abacu badafite, ni amahirwe tubuze ariko ndibaza ko ubutaha bizagenda neza.”

Batandatu bazahagararira u Rwanda baheruka mu marushanwa muri Kenya bose begukana imidali ya ZahabuBatandatu bazahagararira u Rwanda baheruka mu marushanwa muri Kenya bose begukana imidali ya Zahabu

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike mu Rwanda (CNOSR), Bizimana Dominique yatangarije RuhagoYacu ko ikibazo cy’abo bakinnyi ba Taekwondo atakizi, ariko ko bashobora kuba barasabye inkunga bagasanga idahari.

Ati “Ntabwo nabimenya kuko niba ari ikipe y’igihugu ubwo bijya muri Minisiteri, bashobora gusaba inkunda wenda ugasanga twebwe ntayo dufite ariko bireba Minsiteri.”

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko dosiye isaba inkunga yadindiriye muri Komite Olempike y’u Rwanda kandi ari yo ifite mu nshingano gufasha iyo kipe kimwe n’izindi zizitabira imikino Olempike.

Mu gihe Komite Olempike y'u Rwanda itaratanga raporo ya Detection des talents, muri Taekowndo ho bari ku rwego rwa PreparationsMu gihe Komite Olempike y’u Rwanda itaratanga raporo ya Detection des talents, muri Taekowndo ho bari ku rwego rwa Preparations

Si ubwa mbere ikipe y’igihugu ya Taekwondo ibura uburyo bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, ubuheruka bukaba ari muri Kamena ubwo yagombaga kwitabira shampiyona y’Isi yabereye muri Korea y’epfo urugendo rugapfa ku munsi nyirizina wo guhaguruka.

Kugeza ubu ntiharamenyekana imikino u Rwanda ruzaba ruhagarariwemo muri Youth Olympic Games za Argentine mu 2018, ariko ikizwi ni uko Taekwondo izaba irimo nk’Umukino njyarugamba.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru