RUHAGOYACU.com

Babiri bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’imyiyereko ya Taekwondo

Zura Mushambokazi na Boniface Mbonigaba bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘Poomsae’ (imyiyereko) muri Taekwondo, rigiye kubera muri Korea y’epfo, ahafatwa nk’igicumbi cy’uyu mukino ku Isi.

Ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizahuza ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ku butumire bwa Korea y’epfo, icyo kikaba ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi hashingiwe kuri Taekwondo nk’uko Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Bagabo Placide yabitangarije RuhagoYacu.

Boniface Mbonigaba (Master Boni) ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Poomsae mu RwandaBoniface Mbonigaba (Master Boni) ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Poomsae mu Rwanda

Bagabo yagize ati “Ni irushanwa bagiye kujyamo rizahuza ibihugu byinshi byatumiwe mu Mujyi wa Seoul, Umurwa mukuru wa Korea y’epfo, ariko ntabwo ari iry’imirwano (kyorugi) nk’uko tubimenyereye, ahubwo ni iry’imyiyereko ya Taekwondo (Poomsae).”

“Ni irushanwa aba bakinnyi bacu bari bamaze iminsi bitegura, iyi mikino ikbaa ifite kinini ivuze mu mubano w’u Rwanda na Korea ahanini biciye muri iyi mikino ya Taekwondo.”

Iri rushanwa Mushambokazi na Mbonigaba bagiyemo ngo ni n’uburyo bwo kubategurira shampiyona ya Afurika izabera muri Morocco muri Werurwe umwaka utaha.

Zura na we asigaye ari umwigisha muri kyorugi akikinira PoomsaeZura na we asigaye ari umwigisha muri kyorugi akikinira Poomsae

Bagabo akomeza avuga ko ‘Poomsae’ ari uburyo bwo gukina Taekwondo igihe kinini, kuko kyorugi yo usanga hari benshi bayihagarika hakiri kare, ariko iyo myiyereko yo ikaba ikinwa kugeza no mu za bukuru.

Bagabo yagize ati “Twari tumenyereye abakinnyi bakina kyorugi ariko bagahagarika gukina hakiri kare, ubu rero ni uburyo bwo kubereka ko atari yo Taekwondo yonyine, ko ahubwo hari ubundi buryoi ushobora gukina kandi ugatsinda ugahesha ishema igihugu nko mu gihe waba ufite imvune cyangwa akandi kazi kenshi.”

Mushambokazi na Mbonigaba bazahaguruka i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, bakazagaruka ku itariki ya 6 Ukuboza ubwo iryo rushanwa rya Taekwondo mu buryo bwa ‘Poomsae’ rizaba rirangiye.
Zura Mushambokazi ntiharashira igihe ari we nomero ya mbere muri kyorugi mu Rwanda none ubu yikinira PoomsaeZura Mushambokazi ntiharashira igihe ari we nomero ya mbere muri kyorugi mu Rwanda none ubu yikinira Poomsae

Zura MushambokaziZura Mushambokazi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rama

    Kuya 1-12-2017 saa 13:11'

    Nuko mwana wange Zura ngusabiye ku Mana izakujye imbere amajya n amaza kandi uzaheshe urwa kubyaye ishema.ndagukunda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru