RUHAGOYACU.com

Dream Taekwondo Club yahize kongera guhigika ibihangange muri Ambassador’s Cup

Nyuma yo guhigika ibihangange byo mu Karere ikegukana imidari myinshi ya Zahabu bityo igahesha u Rwanda igikombe cya Korean Ambassador’s Cup 2016, Dream Taekwondo Club yahize kongera kwisubiza icyo gikombe ikarushaho kubaka ibigwi no gukomeza imihigo.

Ni imwe mu makipe akuze mu mukino wa Taekwondo mu Rwanda, ikaba ku isonga mu bushongore n’ubukaka, ndetse ubu ni nay o ya mbere mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko ari yo yegukanye ibikombe byose yashoboye kwitabira, uhereye ku rya Ambassador’s Cup muri Uganda kongeraho n’irindi nk’iryo ryabereye muri Kenya.

Umutoza mukuru wa Dream Taekwondo Club, Eugene Ntawangundi yatangarije RuhagoYacu ko intego ikiri imwe rukumbi, ari yo kwegukana imidari, u Rwanda rukongera kwegukana igikombe cya Korean Ambassador’s Cup nk’uko byagenze mu 2016 no mu yandi marushanwa bitabiriye muri Uganda muri Gicurasi no muri Kenya muri Nyakanga.

Ati “Nta yindi ureste kwegukana umwanya wa mbere, tugahesha u Rwanda igikombe nk’igihugu cyakiriye. Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu kwezi gushize tugomba no kubikora hano. Tugomba kugira abakinnyi mu byiciro byose kugirango tubashe gutsinda.”

Ntawangundi nakomeza avuga ko uburyo bakinnye mu marushanwa atandukanye bagiye begukana ari na bwo bazakoresha ngo begukane na Ambassador’s Cup yo mu Rwanda, ku buryo bibakundiye batazemera ko hari umudali wa zahabu usohoka ukegukanwa n’umunyamahanga.

Iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri wari umunsi wo guhuriza hamwe abakinnyi ba Dream Taekwondo Club no kubaha impanuro z’uburyo bazitwara mu irushanwa Korean Ambassador’s Cup 2017, riteganyijwe kubera muri Petit Stade Amahoro ku itariki 23 na 24 Nzeri uyu mwaka.

Zimwe mu nkingi ya mwamba ikipe ya Dream Taekwondo Club izaba ifite muri Korean Ambassador’s Cup 2017 harimo Munyakazi Vincent, Moussa Twizeyimana, Nizeyimana Savio mu cyiciro cy’abagabo, n’aho mu bakobwa hitezwe Ndacyayisenga Aline na Umurerwa Raissa.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo ni umuco w’abanya Korea nk’uko gushayaya no guhamiriza biba mu muco nyarwanda. Ni yo mpamvu igihugu cyose Korea y’epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’.

Nk’uko bisanzwe, iryo rushanwa mu Rwanda rikinwa muri Nzeri buri mwaka, ari na yo mpamvu ku itariki ya 23 na 24 Nzeri, amakipe yo mu bihugu birindwi ari byo Uganda, Kenya izaba ifite amakipe atanu, Tanzania, Somalia, u Burundi, RDC n’u Rwanda ruzaba rwakiriye iri rushanwa, azaba asibanira muri Petit Stade Amahoro, abakinnyi bahatanira imidali ya zahabu, maze ibyo bihugu byo bigahatanira igikombe.

Iryo rushanwa rizakinwa mu byiciro urwenda (9) mu bana, n’indwi (7) mu basore n’inkumi hagendewe ku biro bapima, uwa mbere muri buri cyiciro akazajya yegukana umudali wa zahabu ufite agaciro k’amanota indwi (7), uwa kabiri akambikwa umudali w’Umulinga (Silver) uhwanye n’amanota atatu (3), n’aho uwa gatatu akambikwa uwa Feza (Bronze) uhwanye n’inota rimwe.

Ayo manota abakinnyi bo muri buri gihugu bazaba babonye ni yo azateranywa hanyuma hakaboneka igihugu gihita cyegukana igikombe nyamukuru cy’irushanwa.

Korean Ambassador’s Cup ni irushanwa ngarukamwaka, iry’uyu mwaka rikazaba rikinwa ku nshuro ya gatanu, abazaryitabira bakazaboneraho no gusura ahantu nyaburanga bashaka mu rwego rwo kuratira amahanga ubwiza bw’u Rwanda no kubereka amwe mu mahirwe ari mu bukerarugendo.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru