RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Dream Taekwondo yahize guhigika amahanga mu irushanwa yatumiwemo muri Kenya
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N’ubwo ari ryo rushanwa rya mbere mpuzamahanga igiye gukina nk’ikipe, Dream Taekwondo Club ikinira mu Gatenga yatumiwe mu irushanwa muri Kenya, ariko ngo intego ni uguhigika amahanga u Rwanda rugakomeza kwesa imihigo no mu mukino wa Taekwondo.

Ku matariki ya 22 na 23 Nyakanga ni mu mpera z’iki cyumweru, muri Kenya hazaba habera irushanwa muri Yaekwondo ryiswe ‘Professors Cup International Open Championship’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’iyo mikino muri icyo gihugu ku bufatanye na Kaminuza ya Kibabii.

Dream Taekwondo Club ni yo yegukanye igikombe cya Rwanda Ambassador's Cup 2016Dream Taekwondo Club ni yo yegukanye igikombe cya Rwanda Ambassador’s Cup 2016

Iryo rushanwa mpuzamahanga ryatumiwemo ikipe yo mu Rwanda yitwa Dream Taekwondo Club, yanahagurutse i Kigali kuri uyu wa 19 Nyakanga, igizwe n’abakinnyi 13, Umutoza w’ikipe y’igihugu, Irenee Bagire ndetse na Ntawangundi Eugene usanzwe ari umutoza akaba n’umuyobozi w’iyo kipe, bakaba kandi bari kumwe na Bagabo Placide watumiwe nk’umusifuzi.

Mbere yo guhaguruka, Kayitare Benon, Kapiteni wa Dream Taekwondo Club yatangarije RuhagoYacu ko ikibajyanye ari ugutsinda bagatwara imidali ya Zahabu n’ubwo mu bakinnyi ayoboye harimo benshi bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.

Ati “Intego ni intsinzi gusa, imidali yose ya zahabu ndetse n’ibikombe bizaba bicaracara muri iryo rushanwa twiteguye kubikukumba byose.”

Icyizere we na bagenzi bagikomora ku myitozo bakoze, kandi ngo si n’ubwa mbere bazaba batsinze muri ubwo buryo, kuko no muri Gicurasi barabikoze begukana imidali ya zahabu indwi ku bakinnyi umunani, bibahesha igikombe cya Uganda Ambassador’s Cup.

Ndacyayisenga Aline, Kapiteni w’ikipe y’abakobwa, yatangaje ko na bo bagiye bagiye kuzana intsinzi bagahesha ishema u Rwanda kandi na bo batiretse.

Ati “Ntabwo tugiye gutembera, ikitujyanye ni imidali kandi tugomba kuyizana, kuko iyo twitegura kenshi, twitegura nk’abagomba kuba aba mbere.”

Ndacyayisenga usanzwe ari we nomero ya mbere mu bakobwa muri EAC arashaka kongera kubihamyaNdacyayisenga usanzwe ari we nomero ya mbere mu bakobwa muri EAC arashaka kongera kubihamya

Ntawangundi Eugene, Umutoza wa Dream Taekwondo Club, yatangaje ko ari ishema ku ikipe ye kuba nyuma yo gutsinda mu Rwanda yatangiye no gutumirwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Ati “Ni iby’ingenzi, ndetse ni intambwe tumaze gutera kandi igaragaza ibikorwa tumaze gukora, nizera ko bizadufasha kureba urwego turiho, kuko dusanzwe dutsinda imbere mu gihugu ariko twari tutarabasha gusohoka, none ‘Federation’ yaduteye inkunga tubashije gusohoka. Ni cyo gihe cyo kwerekana no hanze ko dufite ubushobozi.”

Yakomeje yizeza ko kuba ari ubwa mbere bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga nk’ikipe ya Dream Club nta mpungenge bibateye, ati “Icyizere turagifite, ndetse abo tujyanye ntawe uzaza atazanye umudali, kandi n’igikombe cy’ikipe ya mbere muri iryo rushanwa nizera ko ari twe tuzagitwara.”

harimo abakina mu bana (Ingimbi n'abangavu) ndetse n'abakina mu bakuze ariko na bo bakiri batoharimo abakina mu bana (Ingimbi n’abangavu) ndetse n’abakina mu bakuze ariko na bo bakiri bato

Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo akaba n’umusifuzi mpuzamahnga muri iyo mikino yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa ari n’amahirwe yo gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’abana izaba umwaka utaha.

Ati “Hatumiwe ikipe ya Dream Taekondo Club, ariko by’umwihariko iyi kipe iragendamo abana batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu turimo gutegurira imikino Olempike y’abana izabera muri Argentine umwaka utaha. Ku nkunga ya Komite Olempike twahawe ngo tubategure, twashatse izo mpano, banakinnye imikino itandukanye mu Rwanda, igihe cyari kigeze rero ngo batangire no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko batagiye kureba ahandi uko bimeze ngo batahane uburambe gusa, ahubwo ari n’irushanwa bagiyemo kandi biteguye gutahukana intsinzi.

Icyizere cyo kwegukana imidali bagikomora ku myitozo bakoze, ndetse no kuba bamwe mu bakinnyi bazaba bahanganye ari abo bakinnye mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ryabereye i Kigali mu kwezi gushize.

Ikipe yerekeje muri Kenya igizwe n'abana batoIkipe yerekeje muri Kenya igizwe n’abana bato

Ndacyayisenga ni we utwara imidali ya zahabu yose ikinirwa mu cyiciro cy'abari munsi y'ibiro 52 mu karereNdacyayisenga ni we utwara imidali ya zahabu yose ikinirwa mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 52 mu karere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)